Polisi irashakisha abicishije amabuye abacukuzi b’amabuye y’agaciro

  • admin
  • 02/02/2020
  • Hashize 4 years

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yatangiye gushakisha abantu bishe icyenda mu bacukuzi b’amabuye y’agaciro bacukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko, babateye amabuye kugeza bapfuye mu karere ko mu burengerazuba bw’umujyi wa Johannesburg.

Imirambo y’abo bacukuzi bakomoka mu gihugu cya Lesotho yasanzwe mu mihanda yo mu karere ka Matholeville, mu gihe undi wari wakomeretse bikomeye yahise ajyanwa byihuse ku bitaro.

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro babikora binyuranyije n’amategeko babarirwa mu bihumbi, bazwi ku izina rya “zama zamas” – bivuze “abagerageza amahirwe yabo” mu rurimi ry’Ikizulu, bakorera muri icyo gihugu.

Amakuru avuga ko ibikorwa by’urugomo hagati y’amatsinda y’abacukuzi bikunze kubaho.

Icyo gitero cyahitanye abacukuzi cyabaye ku wa gatanu, hashize hafi amasaha 24 polisi ikoze umukwabu muri ako gace.

Polisi yataye muri yombi abantu 87 ngo ibahate ibibazo, ariko ikomeje no gushakisha andi makuru.

Mu itangazo yasohoye, Liyetona Jenerali Elias Mawela ukuriye polisi mu ntara ya Gauteng yagize ati:

“Twamaganye iki gitero cya kinyamaswa kandi tuzakora uko dushoboye kose ngo abatuye i Matholeville n’i Roodepoort bumve batekanye”.

“Abacyekwa bazatabwa muri yombi vuba bishoboka kandi polisi ntizagoheka kugeza tubabonye”.

Uwo mukuru wa polisi yanavuze ko yatumije abandi bakuru bo mu mitwe itandukanye ya polisi ikorera i Johannesburg ngo bafashe mu guhiga abacyekwaho ubwo bwicanyi.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu birangwamo umutekano mucye cyane ku isi. Imibare ya leta y’iki gihugu igaragaraza ko abantu bagera kuri 58 bishwe buri munsi mu mwaka ushize.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/02/2020
  • Hashize 4 years