Polisi irasaba inzego zose guhaguruka zigakumira ndetse zikarwanya ibikorwa by’inda ziterwa abana

  • admin
  • 28/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, hatangijwe ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu, aho ubuyobozi bwa Polisi bwasabye inzego zose kubigiramo uruhare mu gukumira no kurwanya ibyo bikorwa bibi.

Ni ibyagarutsweho na CP Bruce Munyambo umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage n’abandi bayobozi batandukanye aho yari ahagarariye Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 26 Nyakanga 2019, muri ubwo bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Ubwo bukangurambaga bwatumiwemo abana 100 batewe inda hirya no hino mu Karere ka Gakenke, aho bari baherekejwe n’ababyeyi babo, baganirizwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uburyo barirwanya.

Bamwe mu bana bahohotewe baterwa inda zidateganyijwe baganiriye n’umunyamakuru bamubwira zimwe mu ngorane bahura na zo nyuma yo guhura n’ibyo bibazo, aho bavuze ko bagiye bashukishwa impano zinyuranye bakagushwa mu bishuko bibashora mu busambanyi.

Umwe muri bo watewe inda afite imyaka 16 agira ati “Nari ndangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, nari nagiye i Musanze banyiba itike mbwira umugabo ikibazo ngize arayimpa, nyuma turongera turahura anjyana mu kabare aransindisha antera inda, nkimara kumubwira ko ntwite natanze ikirego kuri Polisi bamufunga icyumweru kimwe. Baramurekuye atashye yishakira undi mugore njye aranyanga, ubu ntacyo afasha umwana”.

Undi nawe watewe inda yagize ati “Umusore yaranshutse antera inda ambeshya ko azangira umugore maze gutwita aranyanga, nagiye gutanga ikirego bampa urupapuro rumutumiza ndujyanye nsanga yatorotse. Ubu njya guhingira umuntu yampa 500 nkabona igikoma cy’umwana”.

Ababyeyi bafite abana bahohotewe, na bo baremeza ko bahuye n’ibibazo byo kurera abana babiri, bibasiga mu bukene.

Uwitwa Ntawumenyumunsi Théogene ati “Bikimara kumubaho narabyakiriye mujyana no ku bitaro, njya kuri Polisi bambwira ko hari abahungu babiri bakekwamo uwateye inda umwana wanjye, bansaba ko bagomba kubapima mbona nta bushobozi nabona kuko ngo bisaba amafaranga ibihumbi 300 ndekera iyo, Leta ikwiye kudufasha.”

Naho Mutabera Joseph ati “Nkimara kumenya ko umwana wanjye yahohotewe, nararakaye, nganira n’abandi bambwira ko mbyakira. Naje kwishyira mu mutuzo ku buryo na n’ubu kurera abana babiri bitanyoroheye byansize mu bukene bukabije”.

Yavuze ko byakunze kugaragara ko mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, abana bagiye bahohoterwa biturutse ku idohoka ry’ababyeyi cyane cyane abagabo, mu guha abana babo uburere.

Kurwanya ihohoterwa birasaba ingufu ziturutse mu bufatanye

CP Bruce Munyambo wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda yavuze ko icyo kibazo atari icy’umuntu umwe kuko kimaze gufata indi ntera kitahagarikwa n’urwego rumwe, cyangwa umuntu ku giti cye,ahera aho asaba ko habaho ubufatanye mu nzego zose.

Ati “Nta rwego rumwe, nta muntu ku giti cye wavuga ko yarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa se inda ziterwa abangavu. Birasaba ubufatanye hakabaho guhaguruka kw’abagore, guhaguruka kw’abagabo, guhaguruka kw’abayobozi, guhaguruka kwa Polisi, guhaguruka kw’inzego zose, guhaguruka kw’Abihayimana kugira ngo dushobore kurandura no guhashya burundu ibi bikorwa bigayitse bidakwiye kuba biri mu muryango Nyarwanda”.

Yavuze ko uburere buri ku isonga ry’iterambere ry’igihugu n’umusingi wo kurwanya ibyo bikorwa bibi.

Agira ati “Ndakangurira abagabo kujya ku isonga y’uburere kuko ibindi byose twakubaka, twubatse imihanda, tukubaka amazu n’ibindi bikorwa binyuranye hatarimo uburere bw’abana bacu harimo kubatera inda zidateganyijwe twaba dukorera ubusa, ndagira ngo twese iki gikorwa tukigire icyacu”.

Ibarura ryagaragaje ko mu mwaka wa 2018,mu Karere ka Gakenke habaruwe abana 179 batewe inda zidateganyijwe aho ubuyobozi bushinja bamwe muri abo bana kudatangira amakuru ku gihe, bigatuma abagabo babatera inda badakurikiranwa nk’uko bivugwa na Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke.

Uwo muyobozi avuga ko mu gihe bigaragaye ko bamwe mu bana batewe inda bafite imiryango ikennye badatereranwa, bafashwa n’ubuyobozi bw’akarere mu gihe bagize ikibazo cyo gupima ADN, bagahabwa n’ubundi bufasha mu rwego rwo kwita ku bana.

JPEG - 552.4 kb
Ni ubukangurambaga bwatumiwemo abana 100 batewe inda hirya no hino mu Karere ka Gakenke, aho bari baherekejwe n’ababyeyi babo


JPEG - 616.5 kb
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yashimiye Polisi ubufatanye igaragaza mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage
JPEG - 537 kb
CP Munyambo avuga ko ikibazo cy’abantu batera inda abangavu atari icy’umuntu umwe cyangwa urwego rumwe ahubwo ari icya bose kugirango kibashe gucika burundu

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/07/2019
  • Hashize 5 years