Polisi irahugura abagize CPCs ku rwego rw’utugari mu gihugu hose

  • admin
  • 06/12/2016
  • Hashize 7 years

Ku itariki ya 06 ukuboza 2016, abayobozi b’utugari 2150 two mu gihugu hose akaba ari nabo bakuriye komite zo gukumira ibyaha ku rwego rw’akagari (CPCs); barahabwa amahugurwa na polisi y’u Rwanda mu turere dutandukanye agamije kubongerera ubumenyi mu gukumira ibyaha no kwicungira umutekano ku bufatanye bwabo, abaturage, polisi n’izindi nzego.

Abayobozi b’utugari bahugurwa,biteganyijwe ko ubumenyi bazakuramo bazabugeza kuri bagenzi babo bakuriye izi komite ku rwego rw’umudugudu bangana 14953 mu gihugu hose mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Umuyobozi w’ishami rya polisi y’ u Rwanda rishinzwe imikoranire myiza ya polisi y’u Rwanda n’izindi nzego mu gukumira ibyaha ACP Celestin Twahirwa yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa bazahabwa ubumenyi mu masomo atandukanye ariyo: Amateka y’u Rwanda, Gukunda igihugu n’uburere mbonera gihugu, Indangagaciro nyarwanda zikwiye kuranga CPCs, Inyigisho zibanze ku burenganzira bwa muntu.

Yakomeje avuga ko bazanahugurwa kandi ku uruhare rw’umuturage mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano, Community policing, imikorere n’imikoranire ya CPCs n’izindi nzego, Isuku n’isukura ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Bikaba biteganijwe ko aya mahugurwa azamara iminsi 03, aya mahugurwa akaba aje akurikira ayari yahuje mu cyumweru gishize abayobozi ba Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’uturere, abashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego ku rwego rw’uturere (DCLOs) hamwe n’abari bahagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ku rwego rw’igihugu.VIA:RNP

Yanditswe na Niyomugabo/MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/12/2016
  • Hashize 7 years