Polisi imaze Guhakana Ibyo gufunga Diane Rwigara n’abagize umuryango we

  • admin
  • 30/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Polisi iravuga ko itabataye muri yombi Diane Rwigara n’abagize umuryango , Polisi imaze kuyanyomoza, gusa ikemera ko yasatse urugo rwabo mu bikorwa by’iperereza irimo gukora.

Ni iperereza ku byaha byo kunyereza imisoro no gukoresha inyandiko mpimbano, nk’uko Polisi yabitangaje kuri Twitter.

Yagize iti “Ikompanyi y’ umuryango wa Rwigara irakekwaho ibyaha byo kunyereza imisoro. Diane Rwigara arakekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ahimba imikono ubwo yatangaga kandidature ku mwanya w’umukuru w’igihugu.”

Ishyaka rya PS-Imberakuri ryigeze gutangaza ko rizajyana mu butabera Diane Rwigara kuko ngo yahimbye imikono y’abanyamuryango baryo.

Ni nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora ivuze ko uyu mukobwa w’imyaka 35 yahimbye imikono y’abantu 34, barimo n’abapfuye.

Ibi byatumye atemererwa gukomeza urugendo rwo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, gusa we akavuga ko iyo mikono atayihimbye.


Yanditswe na Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/08/2017
  • Hashize 7 years