Polisi igiye gukaza imikwabu yo guhiga abakoresha umuhanda uko bishakiye

  • admin
  • 21/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Polisi y’igihugu iratangaza ko nubwo hashyizweho ubukangurambaga bunyuranye bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda, hakigaragara abantu bakoresha umuhanda nabi, bigakurura impanuka.

Ibi byavuzweho kuri iki cyumweru 21 Nyakanga 2019, nyuma y’umukwabu wakozwe ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2019, ugasiga hafashwe moto 128 zitwara abagenzi, zagaragaweho amakosa y’imikoreshereze y’umuhanda.

Izo moto zagaragaye mu byaha binyuranye birimo guhagarara ahatemewe, kutagira ibyangombwa, kutagira impushya zo gutwara abagenzi, kuvanga abantu n’imizigo, n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera,yabwiye itangazamakuru ko bazakomeza gukora ubukangurambaga bugamije kwigisha abantu kugera aho bagiye nta mpanuka bahuye nazo.

Yagize ati “Polisi iramagana abantu bakomeje gukoresha umuhanda nabi. Tuzakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije gufasha abantu kugera aho bagiye amahoro, bukangurira abakoresha umuhanda kuwugendamo byemewe n’amategeko.’’

Yavuze kandi ko iki gikorwa cy’ubukanguramba kiri kuba hari bamwe bakigaragaraho gukoresha umuhanda nabi bishobora gutera impanuka.

Ati “Nubwo turi gukora ubukangurambaga bukomeye, haracyagaragara abantu biroha mu muhanda ku buryo bukomeye bushobora guteza impanuka, abantu bakahasiga ubuzima, ibintu bikangirika”.

Polisi kandi ivuga ko igiye gukaza imikwabu yo gufata abakoresha umuhanda nabi, baba abatwara moto, abatwara imodoka, abanyamaguru ndetse n’abagenda kuri moto no mu modoka.

Ati“Turakomeza tubashakishe, ibikorwa byo kubashakisha bive hano mu mujyi wa Kigali bijye no hirya no hino mu ntara. Nta muntu ukwiye kurenga amategeko ngo akoreshe umuhanda uko yishakiye, ateza abantu impanuka kandi hari uburyo bugenwa n’amategeko y’uburyo akwiye kubigenza”.

Hari abamotari nabo bemera ko bagenzi babo bitwara nabi mu muhanda, bikabaviramo guteza impanuka, gusa bakavuga ko hari ubwo amakosa amwe bayaterwa n’abagenzi.

Polisi y’igihugu isaba abatwara ibinyabiziga by’umwihariko abatwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange, gukurikiza amategeko y’umuhanda bubaha abanyamaguru n’abandi bakoresha umuhanda.

Isaba aba bashoferi kandi kuzirikana kuri gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, bibuka ko mbere yo guhaguruka bagomba gusobanurira abagenzi uburenganzira bwabo ndetse n’abamotari nabo ngo bagomba kujya mu muhanda bujuje ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga, n’ibibemerera gutwara abagenzi.

Ku ruhande rw’abanyamaguru ngo nabo biributswa ko bakwiye gusobanukirwa uburenganzira bwabo mu gukoresha umuhanda, ariko mbere yo kwamuka imihanda bakajya babanza kureba ku mpande zose ko nta kinyabiziga cyabasatiriye.

JPEG - 406.7 kb
Hafashwe moto 128 zitwara abagenzi zagaragaweho amakosa y’imikoreshereze ya nabi y’umuhanda
JPEG - 334.7 kb
CP Kabera avuga ko ibikorwa byogushakisha abakoresha umuhanda nabi bigiye kuva mu mujyi wa Kigali bikagera no mu ntara

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/07/2019
  • Hashize 5 years