Police yo mu gihugu cya Turkey yafunze abagabo babiri nyuma y’ibisasu byaturikiye mugace ka Istanbul Palace.

  • admin
  • 19/08/2015
  • Hashize 9 years

Istanbul palace agace k’ubukerarugendo mu gihugu cya Turkey havugiye ibisasu mugitondo hafi y’urugo rwa ministrew’intebe gusa kuri ubu abagabo babiri bakwekwaho gukora icyo gikorwa bamaze kugera mu maboko ya police aho bari gukurikiranwa n’inkiko zibishinzwe

.


Aba bagabo bageze mumaboko ya police nyuma yo gukekwaho guturitsa ibisasu(Photo internet

Uku guturika kw’amasasu kwabaye ubwo ministre w’intebe wa Turkey Ahmet Davutoglu yari ari kubarizwa mugace ka Ankara ho majyepfo y’iki gihugu nibwo haje kumvikana urusaku rw’amasasu mu gace ka Istanbul palace gusa nta muntu wahasize ubuzima uretse umwe mubashinzwe umutekano wabashije kuhakomerekera ubwo hari hari kuba igikorwa cy’ubutabazi.

Umuvugizi wa police mu gace ka Istanbul yatangarije The guardian.com ari nayo dukesha iyi nkuru yavuze ko bamwe mubakekwaho gukora ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi ubu bageze mu maboko ya police barimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Tubibutse ko muri iki gihugu kandi haherutse kugaragara ugushyamirana hagati y’abashinzwe umutekano ndetse n’abakozi ba kurdustan.

By Akayezu Snappy

  • admin
  • 19/08/2015
  • Hashize 9 years