Police Handball Club yatwaye igikombe cya shampiyona 2016

  • admin
  • 10/10/2016
  • Hashize 8 years

Ikipe y’umukino w’intoki ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yatwaye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka wa 2016 nyuma yo kunganya ibitego 31-31 na APR Handball Club. Ni umukino wabereye ku kibuga cy’inzu y’urubyiruko ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali tariki ya 9 Ukwakira 2016. Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, abakunzi b’uyu mukino ndetse n’amakipe yombi bari bawutegereje cyane n’amatsiko menshi yo kumenya uko ugomba kurangira kubera impamvu zitandukanye.

Zimwe muri izi mpamvu ni uko mu mukino ubanza wari wazihuje, Police HBC yari yatsinze APR HBC ibitego 21 kuri 19. Indi mikino yose aya makipe yombi yakinnye n’andi makipe, yari yarayitsinze. Amatsiko rero yari menshi kuko kuri APR HBC byayisabaga kwitanga cyane igatsinda uyu mukino ndetse igashyiraho ikinyuranyo cy’ibitego bitatu irusha Police HBC kugira ngo ibe ariyo yegukana igikombe.

Ahagana saa tanu n’iminota 30, nibwo abasifuzi bari batangije umukino. Umukino watangiranye ishyaka ryinshi ku mpande zombi kuburyo hagendaga hanagaragara amakosa ya bamwe mu bakinnyi bakoreshaga ingufu nyinshi no kwitanga bidasanzwe, bashaka intsinzi hakiri kare. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 13-13.

Amakipe yombi yagiye mu kiruhuko no guhabwa inama n’abatoza bayo. Igice cya kabiri cyatangiranye ingufu nyinshi cyane ndetse n’amayeri y’abakinnyi ku mpande zombi. Cyakora nanone nk’uko byari byagenze mu gice cya mbere, Police HBC yabashije kwihagararaho maze umukino urangira amakipe yananiranwe ku buryo banganyije ibitego 18-18. Umukino urangira gutyo ku bitego 31-31 ku mpande zombi, APR HBC igikombe kiyica gutyo mu myanya y’intoki.

Umutoza wa Police HBC Udahemuka Alphonse, yavuze ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye, cyakora avuga ko kuba noneho batatsinze uyu mukino, byatewe n’umunaniro mwinshi bafite kubera imyitozo myinshi bari bamazemo iminsi bakora.

Yagize ati:” Ni umukino utari utworoheye kuko n’ubusanzwe iyo twahuye na APR HBC iba yifuza kudutsinda byanze bikunze. Ariko kuba twarabatsinze mu mukino ubanza , byabasabaga gukoresha ingufu cyane kugira ngo badutsinde. Nari nabwiye abakinnyi banjye kwitonda cyane bakagumana umupira igihe kirekire, bakanasatira, ari nako bakoresha amakosa abakinnyi ba APR HBC. Ibi rero nibyo byadufashije kudatakaza umukino”. Abakinnyi ba Police HBC batsinze ibitego byinshi ni Tuyishime Zacharie akaba yatsinze ibitego 9 na Habimana Jean Baptiste we yatsinze ibitego 6.

Yakomeje avuga ko mu mpera z’iki cyumweru bazakina irushanwa ry’amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka ndetse ashimangira ko naryo bazaritsinda bagatwara n’igikombe.

Yijeje kandi ko bazanahagararira neza igihugu cyacu mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika ngo ku buryo bazagera kure bakazana umwanya mwiza ndetse n’igikombe bakaba bagitwara bishobotse. Iyi mikino izabera muri Burkinafasso ikazatangira tariki ya 22 Ukwakira 2016.

Police HBC iri mu itsinda ririmo amakipe ya AL AHLY (Misiri), MNUH (Cameroun), CAIMAN (Congo) na ESPERANCE (Tunisia).
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/10/2016
  • Hashize 8 years