Police FC yatsinze Gicumbi yishyira mu mwanya Mwiza n’ubwo andi makipe atarakina

  • admin
  • 05/11/2016
  • Hashize 7 years

Bimaze kumenyerwa ko kuwa gatanu haba umukino muri Azam Premier league Rwanda, ni na ko byagenze ku mugoroba w’ejo kuwa 4 Ugushyingo aho Danny Usengimana na Mico Justin bafashije ikipe ya Police FC gutsinda Gicumbi FC 2-0 mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona waberaga ku Kicukiro.

Danny Usengimana ni we wafunguye amazamu ku mupira yahawe na Muvandimwe Jean Marie wari wagarutse mu babanza mu kibuga kuko Ndayishimiye Celestin atakinnye.

Mico Justin yabonye icya kabiri igice cya mbere cyenda kurangira ku mupira wari uturutse ku ruhande rwa Uwihoreye Jean Paul.

Nyuma yo Gutsinda, Police FC yafashe umwanya wa kabiri, ikaba iri kunganya na Sunrise FC ya mbere amanota icyenda. Ku rundi ruhande Gicumbi yagumanye amanota ane ku mwanya wa 8.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Police FC: Nzarora Marcel, Nizeyimana Millaffa, Mushimiyimana Muhammed, Habimana Hussein, Muvandimwe JMV, Twagizimana Fabrice, Neza Anderson, Uwihoreye Jean Paul, Imurora Japhet, MicoJustin, UsengimanaDanny.

Umutoza: Seninga Innocent.

Gicumbi FC:Nshimiyimana Jean Claude, Uwineza Jean De Dieu, Mutebi Rashid, Gasore Kalisa Patrick, Kanani Abouba, Mungurareba Aphrodis, Rutayisire Egide, Ntijyinama Patrick, Mudeyi Sulleimani, Uzayisenga Maurice, Dushimiyimana Irene.

Umutoza: Baraka Hussein.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/11/2016
  • Hashize 7 years