Police FC ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi

  • admin
  • 24/07/2016
  • Hashize 8 years

Nyuma yo kurangiza umwaka wa shampiyona ku mwanya wa gatanu n’amanota 53, Police FC ubu ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi mu rwego rwo kongera imbaraga no kwitegura shampiyona y’umwaka utaha.

Nyuma kandi yo gusezerera bamwe mu bari bagize ikipe yakinnye umwaka ushize , Police FC yazanye umutoza mushya ariwe Innocent Seninga ndetse ikomeje kongeramo amaraso mashya.

Ni muri urwo rwego Police FC imaze kugura abatoza babiri bazafasha umutoza mukuru aribo Bisengimana Justin uzaba yungirije akaba yaravuye muri Gicumbi FC n’umutoza w’abazamu Claude Maniraho wavuye muri Etincelles.

Police FC kandi imaze kugura abakinnyi batandatu aribo: Habimana Hussein, umuzamu Nduwayo Danny na Nizeyimana Milafa bose bavuye muri Etincelle; hari kandi Jean Bosco Akayezu wavuye muri Muhanga na Ndayishimiye Antoine Dominique wavuye muri Gicumbi FC.

Ku italiki ya 21 Nyakanga kandi, nibwo Police FC nabwo yaguze abakinnyi babiri aribo myugariro wakiniraga Mukura VS ukinira n’Amavubi Celestin Ndayishimiye na rutahizamu wavuye muri AS Kigali witwa Mwizerwa Amini.

Umuvugizi akaba n’umunyamabanga wa Police FC, Chief Inspector of Police(CIP) Jean de Dieu Mayira, atangaza ko aba bakinnyi baje mu rwego rwo kongera ingufu mu ikipe kugirango irusheho kwitwara neza.

CIP Mayira yagize ati:” Aba bakinnyi twabaguze mu rwego rwo kongera ingufu kuko hari abavuye mu ikipe berekeza ahandi, ni muri urwo rwego twahaye umutoza mushya ububasha bwo gushakisha abandi bakinnyi abona yakwifashisha mu mwaka utaha wa shampiyona”

Abakinnyi ba Police FC ubu bari mu kiruhuko nyuma y’aho umwaka wa shampiyona ushojwe, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo kipe



Innocent Seninga wize ibyo gutoza umupira w’amaguru mu Budage
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/07/2016
  • Hashize 8 years