Peter Mutharika yatsinze bitamworoheye amatora yo muri Malawi

  • admin
  • 28/05/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Peter Mutharika wa Malawi yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu mu buryo butoroshye n’amajwi 38,5 ku ijana, akaba agiye gutegeka iki gihugu muri manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Mu matora yabaye ku wa kabiri w’icyumweru gishize, Bwana Mutharika w’imyaka 78 y’amavuko yari afite abo bahanganye bakomeye barimo n’usanzwe ari visi-perezida we.

Lazarus Chakwera waje ku mwanya wa kabiri muri aya matora, yari yagannye inkiko asaba ko gutangaza ibyavuye mu matora biba biretse kuko habayemo “ibibazo”.

Ibyavuye mu matora byatangajwe kuri uyu wa mbere nyuma yuko bitegetswe n’urukiko.

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora muri Malawi yatangaje ko Perezida Mutharika yagize amajwi 38,5% naho Bwana Chakwera agira 35,4%, uyu kandi no mu myaka itanu ishize akaba yari yabaye uwa kabiri.

Saulos Chilima usanzwe ari visi perezida wa Malawi wari wiyemeje guhatana na shebuja, yabaye uwa gatatu n’amajwi 20% y’abatoye.

Aya ni amatora yari ateye amatsiko kuko aba bakandida batatu bose nta wari wizeye intsinzi.

JPEG - 50.6 kb
Perezida Mutharika ubwo yageraga mu gikorwa cya nyuma cyo kwiyamamaza cyabereye ahitwa Mjamba Park mu mujyi wa Blantyre

Nyuma y’amatora, Bwana Chilima yatangaje ko hari “ibibazo bikomeye” byagaragaye mu byumba no kuri lisiti z’itora, ko aho we yatoreye atari ari kuri lisiti y’itora.

Ku bantu miliyoni 6 n’ibihumbi 800 biyandikishe kuri lisiti y’itora, 74% ni bo bitabiriye aya matora ya gatandatu ya perezida wa Malawi kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1964.

Mutharika mu kirenge cya mukuru we

Peter Mutharika ubusanzwe ni umwalimu wize amategeko, yatorewe bwa mbere kuyobora Malawi mu mwaka wa 2014.

Yize amashuri mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yinjira muri politiki mu mwaka wa 2008 ubwo mukuru we – Bingu wa Mutharka – wari perezida yamugiraga umujyanama we mu mategeko.

Mu mwaka wa 2013 yatawe muri yombi we na bamwe mu bagize guverinoma bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi bwa Madamu Joyce Banda wasimbuye mukuru we.

Abamurwanya bavuga ko nta mbaraga z’umubiri agifite kubera ubusaza, ko ku butegetsi bwe ruswa yazamutse cyane n’abaturage bakarushaho gukena.

Salongo Richard MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/05/2019
  • Hashize 5 years