PerezidaKabila yamaze gutangaza igihe amatora azabera

  • admin
  • 06/08/2016
  • Hashize 8 years

Joseph Kabila yamaze gutangaza ko nyuma yo gukora lisite y’itora azahita atangaza itariki amatora ya Perezida azabera.Igikorwa cyo gukora lisite y’itora cyatangiye kuya 31 Nyakanga 2016 mu majyaruguru ya Ubangi bikozwe na komisiyo yigenga y’amatora

Perezida Kabila aherutse kubitangariza mu gihugu cya Uganda ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni.

Perezida Kabila yavuze ko nyuma yo gutunganya iyi lisite CENI izahita itegura uko amatora azakorwa itariki nigera iyatangize ku mugaragaro.

Ati « Kuri ubu twamaze gutangiza igikorwa cyo gukora lisite y’itora kuva kuya 31 Nyakanga 2016. Iki ni igikorwa gisaba igihe bikazadufasha kugera kuri lisite y’itora nziza. Nyuma y’iyi lisite tuzababwira itariki y’amatora ndetse tunababwira uko amatora ateganyijwe. Nzaba uwa mbere ubibamenyesha mu gihe itariki y’amatora izaba yemejwe.

CENI yatangije iki gikorwa cyo gutunganya lisite y’itora mu mpera za Nyakanga uyu mwaka bitangirizwa i Gbadolite mu murwa mukuru wa Ubangi y’amajyaruguru. Uyu mujyi ukaba waratangijwe nk’umujyi w’icyitegerezo muri iki gikorwa mbere y’uko gitangizwa mu gihugu hose.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka umukuru wa CENI Corneille Nangaa yari yatangaje ko igikorwa cyo gutunganya lisiti y’itora kizatwara igihe kiri hagati y’amezi 16 n’amezi 17.

PerezidaKabila yamaze gutangaza igihe amatora azabera

Yanditswe na EddieMuhabura.rw

  • admin
  • 06/08/2016
  • Hashize 8 years