Perezida Zuma Yabujijwe Gufata Ijambo

  • admin
  • 02/05/2017
  • Hashize 7 years

Perezida w’igihugu cya Afurika y’epfo, Jacob Zuma yategetswe kuva ku buryo butunguranye , mw’ikoraniro ryari rigenewe kwizihiza umunsi wahariwe akazi kw’isi. Ibyo byabaye nyuma yuko abari bitabiriye uwo munsi bamukomeye bakamuvugiriza induru .

Perezida Zuma yari yiteguye gushikiriza ijambo mu mugi wa Bloemfontein, hagati mu gihugu, mw’ihuriro ryari ryateguwe n’ishyirahamwe ry’abakozi rikomeye cyane muri Afurika y’epfo, COSATU. Icyo gihe, abari mu myigaragabyo batangiye indirimbo zimwamagana .

Abateguye uwo munsi bahise bahagarika ibyo birori . Nta wundi muntu n’umwe wemere we gufata ijambo imbere y’abantu ibenshi bari babirimwo.

Amafoto ya televiziyo yerekanye Perezida Zuma aherekejwe n’imodoka zari zicunzwe bikomeye. Habaye kurwana hagati y’abamagana Zuma n’abamushyigikiye.

Perezida Zuma ashinjwa gusahura amafaranga ya Leta. Ahanganye nu mubabaro ukomeje kwiyongera mu banyagihugu hashize amezi atari make.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/05/2017
  • Hashize 7 years