Perezida yemereye ubufasha imiryango y’abapolisi baheruka kwitaba Imana

  • admin
  • 02/01/2016
  • Hashize 9 years

Perezida Paul Kagame yashimiye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu mwaka ushize, anashimira mu buryo bukomeye abasize ubuzima bwabo muri uwo mwaka ndetse yizeza ko igihugu kizakomeza gufasha imiryango yabo.

Mu butumwa Perezida Kagame yageneye Polisi y’u Rwanda abifuriza umwaka mushya wa 2016, yavuze ko ayishimira uburyo ikomeje kubumbatira umutekano w’u Rwanda, irinda abaturage n’ibyabo.

Muri ubu butumwa, Perezida Kagame yagarutse ku banyarwanda basize ubuzima mu kazi, avuga ko igihugu kizirikana akazi kabo.

Yagize ati “Mu gihe twishimira gutangira umwaka mushya, reka twese twibuke bagenzi bacu bitanze bagasiga ubuzima mu kazi, ibi babikoze kugira ngo abaturage bakomeze kubaho mu mahoro, turazirikana ubwitange bwabo kandi turahiriye ko tuzakomeza gufasha imiryango basize.”

Perezida Kagame avuze ibi kandi nyuma y’aho tariki ya 29 Ukuboza 2015, Abapolisikazi b’u Rwanda, aribo Assistant Inspector of Police (AIP) Lillian Mukansonera na Assistant Inspector of Police (AIP) Aimée Nyiramudakemwa, baguye muri Haiti barashwe n’abantu bataramenyekana aho bari mu butumwa bwa Loni.

Umukuru w’igihugu kandi yongeye gushimira mu buryo bukomeye Polisi y’u Rwanda ubunyamwuga ikomeje kugaragaza, ku buryo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakomeje kwishimira kuba mu Rwanda.

Yagize ati “Abagize Polisi bose, ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, umuryango wanjye no ku ruhande rwanjye by’umwihariko, ndabifuriza n’abanyu bose umwaka mushya wa 2016.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko umwaka urangiye ari igihe cyiza cyo kureba ibyagezweho no kwipima, n’ibibazo byabaye bikaba byafasha mu gufata ingamba nshya.”

Yunzemo ati “Intangiriro z’umwaka zizana imigambi mishya, ndetse n’uburyo bwo gukosora ibitarakozwe neza, ni muri uru rwego Polisi y’u Rwanda yareba inyuma kandi igaterwa ishema n’ibyo yagezeho mu mwaka wa 2015, ikareba n’ibibazo yahuye nabyo ariko by’umwihariko inshingano n’umusanzu wa polisi mu gutuma amategeko yubahirizwa ndetse no kubungabunga amahoro n’umutekano mpuzamahanga bigomba gukomeza kubatera imbaraga mu gutunganya akazi kanyu kandi kinyamwuga.”

Yabasabye gukomeza kubumbatira umwaka wa 2016 nk’uko basanzwe bakora neza inshingano zabo, abasaba gukoresha ukuri, gukorera hamwe kugira ngo bakomeze gutanga umutuzo n’umutekano ibi ngo bikaba aribyo bizatuma iterambere ry’igihugu rikomeze gusangamba ku nyungu z’abanyarwanda n’ejo hazaza.

Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko abapolisi bagomba guhora biteguye kuko hazahora haza ibibazo, abasaba kuzahangana nabyo.

Yavuze ko ibi bisaba kwiha intego no kubaka ubushobozi bwabo, gukomeza gukorera hamwe kuko bizatuma ibendera ry’u Rwanda rizakomeza kuzamurwa, urugendo rw’abanyarwanda biyemeje rwo gutera imbere narwo rukomeze.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/01/2016
  • Hashize 9 years