Perezida Xi Jinping yageze muri Koreya ya Ruguru aho agomba kugirana ibiganiro na Kim Jong-Un

  • admin
  • 20/06/2019
  • Hashize 5 years

Umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa, Xi Jinping, ari mu rugendo muri Koreya ya Ruguru, aho yagiye kubonana na mugenziwe w’icyo gihugu Kim Jong-un.

Nirwo rugendo rwa mbere akoze muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2005.

Usibye n’ibyerekeye ubukungu, byitezwe ko abo bategetsi babiri baza kuganira kandi ku byerekeye ibiganiro byahagaze ku mugambi wa Koreya ya Ruguru w’o gucura intwaro z’ubumara.

Ni urugendo rubaye hasigaye icyumwe kimwe ngo habe inama izahuza ibihugu 20 bikize kurusha ibindi kw’isi (G-20) izabera mu Buyapani, aho Perezida Xi byitezwe ko azabonana na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abasesengura ibintu n’ibindi babona ko Perezida Xi akeneye kumenya icyatumye ibiganiro hagati ya Trump na Kim bihagarara, niba kandi hashobora kuboneka inzira yo kubikomeza.Perezida Xi ashobora kuvugana na Trump ku byo azaba yavuganye na Kim.

Ese Ubushinwa bwifuza iki?

Ikintu nyamukuru Ubushinwa bwifuza, ni uko haba ituze muri Koreya ya Ruguru, maze ibyo bihugu byombi bigashimangira umubano mu by’ubukungu.

Ubushinwa kandi bwifuza ko bwagira uruhare rugaragara mu biganiro byerekeye umugambi w’ingufu za nukleyeri.

Umubano hagati y’ibyo bihugu byompi bya gikomuniste imaze igihe kirekire, ariko wahungabanye mu myaka icumi ishize, kubera ko Ubushinwa butakiriye neza umushinga wa Koreya ya Ruguru wo gucura intwaro z’ubumara.

Ikinyamakuru kibogamiye kuri Leta y’Ubushinwa ejo ku wa Gatatu cyatangaje ko urwo rugendo rushobora gutuma abo bategetsi bombi bagera ku masezerano aboneka ajanye n’ugufashanya.

None se Koreya ya Ruguru yo yoba ishaka iki?

Urwo rugendo ni uburyo bwiza bwa Kim bwo kwerekana ko agishyigikiwe n’Ubushinwa.

Jenny Town uyobora urubuga nkoranyambaga 38 North rwa Amerika avuga ko Abanyakoreya ya ruguru”bashaka kugumana imibanire n’abagenzi babo. Ariko akavuga ko batizeranye cyane, kandi ko nta bushake bwinshi bugaragara hagati yabo.

Ubushinwa bwashyigikiye ibihano mu by’ubukungu byafatiwe Koreya ya Ruguru, ariko burifuza ko byavanwaho kugira ngo nayo yumve ko yareka umugambi wayo w’ugukora ibisasu kirimbuzi.

Inararibonye yo mu gihugu cya Koreya ya ruguru,Peter Ward, we asanga ubushinwa bwifuza kubona igihugu cya Koreya ya ruguru gitera imbere kugira ngo nayo ntiyumve ko ishishikajwe no gukomeza gukora ibitwaro kirimbuzi by’ubumara.

JPEG - 27.7 kb
Ni ubwa mbere aba bategetsi bagiye guhurira muri Koreya ya Ruguru

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 20/06/2019
  • Hashize 5 years