Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yahagaritswe ku mirimo ye
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” akaba na na Visi Perezida wa FIFA, Ahmad Ahmad yahagaritswe ku mirimo ye na FIFA mu gihe k’imyaka 5. Iki cyemezo cyashyizwe ahagaragar kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, Ahmad akaba ashinjwa ruswa no kunyereza umutungo.
Urugereko rw’abacamanza rwa Komisiyo yigenga ishinzwe imyitwarire rwasanze Ahmad Ahmad ahamwa n’icyaha cyo kurenga ku ngingo nyinshi z’amategeko agenga imyitwarire kubera ko yananiwe inshingano zayo z’ubudahemuka aho yemeye no gutanga impano cyangwa izindi nyungu, gukoresha nabi umutungo no kuwunyereza.
Icyemezo cyafashwe nyuma y’iperereza ryakozwe ku byabaye kuva mu 2017 akijya ku buyobozi kugeza muri 2019 kandi bijyanye n’ ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere ya CAF, harimo gutegura no gutera inkunga ingendo z’i Maka (Umrah) , amasano ye na sosiyete ikora ibikoresho bya siporo “Tactical Steel” n’ibindi bikorwa.
Ahmad Ahmad rero abujijwe gukora ibikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru (ubuyobozi, siporo n’ibindi) ku rwego rw’igihugu ndetse n’amahanga mu gihe k’imyaka itanu. Agomba kandi gutanga ihazabu y’ibihumbi 200 by’amafaranga akoresha mu Busuwisi ni ukuvuga ibihumbi 189 by’amayero akaba asaga miriyoni 189 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yari yatangiye gushaka amajwi ngo yongere atorerwa yoboyora CAF
Ahmad ukomoka muri Madagascar mu Kwakira yari yatangaje ko yiteguye kwiyamamariza manda ya kabiri yo kuba CAF mu matora azaba muri Werurwe 2021.
Ikirego cya mbere cya ruswa muri 2019
Mu mpeshyi ya 2019, Ahmad Ahmad yasabye ubufasha muri FIFA kugira ngo agire ibyo ashyira ku murongo muri CAF kubera amakimbirane n’ibibazo by’imiyoborere. Umunyamabanga wa FIFA, Fatma yari yahawe manda y’amezi 6 yo gufasha mu kuvugurira imikorere irangiye kuva muri Gashyantare 2019 ntiyongera kuvugururwa.
Ikindi muri Mata 2019, uwari Umunyamabanga mukuru wa CAF, Amr Fahmy wirukanwe yoherereje muri FIFA ibaruwa aho yashinje Ahmad gutanga ruswa ku bayobozi benshi, gukoresha amafaranga ku giti cye CAF n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abakozi benshi muri CAF.