Perezida Weah agiye gushimira Arsène Wenger mu birori byakataraboneka bizaba muri iki cyumweru

  • admin
  • 21/08/2018
  • Hashize 6 years

Arsène Wenger wahoze ari umutoza w’ikipe ya Arsenal, byitezwe ko azashimirwa na Perezida George Weah wa Liberia wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga.

Wenger n’undi mutoza w’Umufaransa Claude Le Roy, bazambikwa imidari y’ishimwe mu birori bizaba muri iki cyumweru.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y’umuvugizi wa leta ya Liberia agira ati”Bazashimirwa na leta ya Liberia ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa munani, ku munsi mukuru wo gufasha, bashimirwe uruhare bagize mu guteza imbere umwuga wo gukina umupira w’amaguru wa Perezida George Weah.”

Perezida Weah yatorewe kuyobora Liberia mu mwaka ushize wa 2017.

Umutoza Le Roy w’ikipe y’igihugu ya Togo, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko we na Wenger bateganya kuzaba bari mu murwa mukuru wa Liberia, Monrovia, ku wa gatanu mu muhango wo “guhabwa icyubahiro cyo hejuru cyane hashoboka” n’igihugu cya Liberia.

Perezida Weah, warerewe mu gice gituwe n’abakene cy’umujyi wa Monrovia, yakiniye amakipe akomeye yo ku mugabane w’Uburayi nka Paris Saint-Germain na AC Milan, mbere yuko asoreza umupira we mu Bwongereza aho yakinnye igihe gito mu ikipe ya Chelsea no muri Manchester City.

Ni we mukinnyi umwe rukumbi w’Umunyafurika watsindiye igihembo cya FIFA cya Ballon D’Or gihabwa uwahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi ndetse n’icy’umukinnyi w’umwaka ku isi.

Yanditswe na Habururema Djamali

  • admin
  • 21/08/2018
  • Hashize 6 years