Perezida wa Zambiya Edgar Lungu yagereranyije Abashinwa nk’ibinyenzi

  • admin
  • 15/12/2018
  • Hashize 5 years

Perezida wa Zambia Edgar Lungu yabonye ko kubuza Abashinwa kwinjira mu gihugu cye ari umurimo utoroshye kubera ko ubwinshi bwabo ari nk’ibinyenzi kuko ntaho bataba.

Lungu yavuze ko bitari bikwiye ko Abanyazambiya banga abanyamahanga urugero nk’abashinwa,ahubwo ko bagomba gukorana nabo,bityo ngo ntacyo byamarira igihugu cye kubabazwa n’ubwo bwinshi bwabo ahubwo abanyagihugu bagomba kubigiraho nk’uko faceofmalawi ducyesha iyinkuru yabitangaje.

Ibi Perezida Lungu yabitangaje ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 ubwo habaga ugusangira kwabereyemo n’inama yiga ku kw’ishyirahamwe k’ubukungu bwa Zambia nk’uko .

Yagize ati”Sinshatse gutukana,ariko icyo navuga ni uko abashinwa ari nk’ibinyenzi.Ni amamiliyali kandi bari ahantu hose,harimo naha muri Zambia”.

Yakomeje asaba abanyazambiya kwigana kwihanganira ibibazo birangwa n’abo bagenzi babo b’abashinwa.

Ati”Kuba mvuze ko ari nk’ibinyenzi,si ukubambura agaciro.Ni abantu bihanganira ibibazo ndetse bashoboye no kubaho mu buryo bwose(ubwiza cyangwa ububi).Abanyazambiya bagomba kwiga ubwo buryo bwo kwihanganira ibibazo.

Yavuze kandi ko Abanyazambiya badashobora kwirukana Abashinwa ngo babamare mu gihugu ahubwo ikiza ari ugukorana nabo.

Ati”Uku kwinubira Ubushinwa ntacyo bizadufasha.Hari umunsi nasomye ibyegeranyo ndetse bamwe banditse bavuga ko mu bajura 10, batandatu bagomba kuba ari ababemba(abaturage ba Zambia) kandi ibyo ntabwo bisonuye ko ari ukuri ko ababemba ari abajura ariko biterwa n’ubwinshi bw’Ababemba baba bagenda bavuga.Birarenze, Ubushinwa buzaba ahantu hose kubera ko abashinwa ari benshi.Ntabwo mushobora kumaraho abashinwa ba Zambia,bari hose.Bameze nk’ibinyenzi”.

Ibi bije nyuma y’uko mu mezi ashize abanyazambiya bagaragaje ko batishimiye ubufatanye buri hagati ya Zambia n’Ubushinwa aho abayobowe n’uwitwa James Lukuku bateguye imyigaragambyo yo kwamagana icyo gihugu gikize ku mugabana wa Aziya.

Nyuma iyo myigaragambyo yaje kubyara ibikorwa by’urugo aho abanyazambiya bamwe batangiye kwirara mu bikorwa by’abashinwa birimo amaduka n’ibindi bakabyangiriza.

Kuri ubu Zambia ni kimwe mu bihugu bigize umugabane wa Afurika,gifite abashinwa benshi bagikoreramo mu byerekeranye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,ubucuruzi ndetse n’inganda.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/12/2018
  • Hashize 5 years