Perezida wa Uganda yahamagaye Perezida Kagame ngo bafate ingamba zihamye ku bashoferi b’amakamyo

  • admin
  • 30/04/2020
  • Hashize 4 years

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko yagiranye ikiganiro kirambuye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta bavugana ku ngamba bahuriraho zafasha abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka.

Perezida Museveni yatangaje ko kandi yanagiranye ikiganiro na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli ariko bavugana ku ngingo itandukanye n’iyo yaganiriyeho n’abo baperezida bombi.

Perezida Museveni yatangaje ko yahamagaye abo bakuru b’ibihugu nyuma y’igihe gito Perezida w’u Rwanda Paul Kagame atangaje ko yitabiriye inama yaguye ya Biro y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), aho yatangaje ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu karere, imikoranire no guhuza ibikorwa bitaranozwa mu bihugu bigize EAC.

Perezida Kagame yagize ati: “Muri EAC, haracyakenewe uburyo bwo kurwanya icyorezo bwumvikanweho, tukemera no gufata inshingano ziremereye muri ibi bihe. Ntindukwiye gukora uko dushoboye mu bihugu byacu gusa, ahubwo dukeneye no guhanahana amakuru, tukumvikana n’uburyo ubucuruzi bwakorwamo mu Karere.”

Mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bigize Umuryango wa EAC hamaze iminsi havugwa ubwiyongere bw’abatahurwaho iyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) bushingiye ku bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Uganda yagaragaje impungenge iterwa n’ubwandu bushya bwa Koronavirusi bwabonetse mu batwara amakamyo yikoreye ibicuruzwa biturutse muri Kenya, ku ruhande rw’u Rwanda abatahuwe bose bahita bahita bashyirwa ahabugenewe bakitabwaho n’abaganga kugeza bakize.

Ubunyamabanga bwa EAC bwasabye ibihugu bigize Umuryango kwita ku bashoferi batahuweho icyorezo cya COVID-19 aho kubirukana ngo basubire mu bihugu byabo aho bashobora guhitira mu miryango bikaba intandaro y’ikwirakwizwa rikomeye ry’icyo cyorezo.


Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/04/2020
  • Hashize 4 years