Perezida wa Turukiya yambariye Mesut Ozil mu bukwe bwe n’uwahoze ari Nyampinga wa Turikiya

  • admin
  • 08/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan ni we wambariye umukinnyi w’Umudage ukinira ikipe ya Arsenal, Mesut Ozil, mu bukwe bwe bwabaye ku munsi w’ejo ku wa gatanu.

Uyu mukinnyi usanzwe ufite inkomoko muri Turukiya, yateje impaka n’uburakari ubwo yatangazaga amafoto yifotoje hamwe na Erdogan mbere y’imikino y’igikombe cy’isi cyabaye umwaka ushize.

Nyuma yaje guhagarika gukinira igihugu cye cy’Ubudage, atanga impamvu z’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu no gusuzugurwa avuga ko yakorewe mu Budage kubera ayo mafoto.

Ozil w’imyaka 30 y’amavuko yashatse Amine Gulse wahoze ari Nyampinga cyangwa Miss wa Turukiya, mu birori by’ubukwe bwabo byabereye muri hoteli ihenze iri mu nkengero z’umugezi wa Bosphorus muri Turukiya.

Ozil n’umukunzi we Amine batangiye gukundana mu mwaka wa 2017, nuko mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize wa 2018 bemeranya kuzabana nk’umugore n’umugabo.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Ozil yari yavuze ko yasabye Bwana Erdogan kuzamwambarira akamushyigikira muri ibyo birori – ibintu nabyo nanone byatumye anengwa iwabo mu Budage.

Icyo gihe, Helge Braun, umuyobozi w’ibiro by’umukuru w’Ubudage Angela Merkel, yabwiye ikinyamakuru Bild ko bibabaje kumva Ozil yarahisemo Erdogan ngo amushyigikire mu bukwe, arenze ku kuntu ubwo yakoranaga inama na we mu mwaka ushize yabinengewe.

Amakuru avuga ko Erdogan akunze gutaha ubukwe bw’ibyamamare muri Turukiya, cyane cyane mu bihe byo kwiyamamaza mu matora.

Atashye ubu bukwe bwa Ozil mu gihe hitegurwa isubirwamo ry’amatora y’umukuru w’umujyi wa Istanbul. Ibyayavuyemo mbere – byagaragaje ko umukandida w’ishyaka rye rya AKP yari yatsinzweho gatoya – byateshejwe agaciro, bituma amahanga amwamagana.

JPEG - 22.2 kb
Miss Amine Gulse (uhereye ibumoso), Mesut Ozil na Recep Tayyip Erdogan


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/06/2019
  • Hashize 5 years