Perezida wa Tunisia yatangaje ko ataziyamamariza manda ya Kabiri

  • admin
  • 07/04/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Tunisia Beji Caid Essebsi yatangaje ko atazongera kwiyamamariza manda ya kabiri mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2019 n’ubwo ishyaka rye ryari ryamusabye kuguma ku buyobozi.

Uyu mukambwe w’imyaka 93 yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu.Ni mu gihe mu genzi we wa Algeria Abdelaziz Bouteflika yavuyeho kubera igitutu yashyizweho n’abadashyigikiye ubutegetsi muri Algeria.

Perezida Essebsi,itegeko nshinga mu gihugu cye ryo mu mwaka wa 2014 ryari ryamwemereye kwiyamamariza manda ebyiri ariko abatari bacye batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bari batangiye gukorera imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga bamagana ukwiyamamaza kwe.

Mu nama yagiranye n’ishyaka rye Nidaa Tounes muri Monastir , Perezida Essebsi,yavuze ko ataziyamariza manda ya kabiri kuko igihugu cye gifite abantu benshi bashobora kuyobora.

Ati“Mbabwije ukuri ko ntazongera kwiyamamariza manda ya kabiri kubera ko Tunisia ifite abantu benshi bashoboye.”

Amatora y’abagize inteko nshingamategeko muri Tunisia ateganyijwe kuri tariki 6 Ukwakira uyu mwaka ndetse n’aya perezida akazatangira kuri tariki 17 Ugushyingo 2019.

Bizaba bibaye ubwa gatatu Abanya-Tunisia batora bisanzuye nyuma y’uko muri 2011 bakuyeho ingoma y’igitugu ya Zine El Abidine Ben Ali wayoboye iki gihugu imyaka 23 yose.

Mu Kuboza 2014, Essebsi yatsinze amatora aba perezida wa mbere utowe mu bwisanzure ndetse n’amatora akozwe mu bwisanzure bw’abaturage.

Kugeza ubu nta muntu uratangaza ko azatanga kandidatire ye muri aya matora azaba mu mpera z’uyu mwaka wa 2019.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/04/2019
  • Hashize 5 years