Perezida wa Tchad, Idriss Déby unayobora AU arasura u Rwanda

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years

Uruzinduko rwa Perezida Idriss ruje rukurikira urwa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Dr Dlamini Zuma, mu cyumweru gishize wagaragarijwe aho u Rwanda rugeze rwitegura inama ya 27 y’Abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango.

Icyo gihe Dr.Dlamini yavuze ko basanze imyiteguro imeze neza kandi bizeye ko ubwo bazaba bari mu nama bazagubwa neza. Yagize ati “Ahazabera inama hameze neza, turishimye kandi itsinda rya AU rizaza mu mpera z’ukwezi ubwo ibizakenerwa bizaba bisuzumwa neza uko bikora, niyo mpamvu turi hano kandi twagize n’amahirwe yo kuganira na Perezida wa Repubulika, nka Perezida uzakira iyi nama twagiranye ibiganiro by’ingenzi bijyanye nayo.’’

Nta gushidikanya ko n’ibiganiro by’aba Bakuru b’Ibihugu bombi biri bukomoze ku nama ya AU u Rwanda ruzakira guhera kuwa 10-18 Nyakanga, nkuko byanaganiriweho kuwa 13 Kamena ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yakirwaga na Perezida Idriss muri Tchad.

Biteganyijwe ko nibura inama ya AU izitabirwa n’abashyitsi basaga 3000 bo mu rwego rwo hejuru n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 50.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years