Perezida wa Tanzania yababajwe mu buryo bukomeye n’urupfu rwa Samuel Sitta

  • admin
  • 08/11/2016
  • Hashize 7 years

Uyu yabaye minisitiri w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Tanzania kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2015.

Samuel Sitta wari ufite imyaka 74 yaguye mu Budage mu buryo butunguranye, aho yarimo kwivuriza.

Mu butumwa Perezida Magufuli yatanze, yavuze ko Tanzania itakaje umugabo ukomeye kandi wagaragaje umwete mu kazi yakoze muri iki gihugu.

Yagize ati “Nakababaro gakomeye, namenye iby’urupfu rwa Sitta, nzakomeza kumubura cyane cyane kubera uburyo yakoranaga umwete mu kazi, uburyo yakundaga igihugu cye, gukoresha ukuri mu gihe yari umuyobozi mu nzego zitandukanye muri leta.”

Ikinyamakuru allafrica.com kivuga ko Sitta yari umugabo wubashywe cyane muri Tanzania.

Yakomeje agira ati “Ndifuza kwifatanya n’umugore we Magreth Sitta, n’abandi bose babajwe n’urupfu rw’uyu mugabo, ndakomeza kubasengera ngo mukomeze kwihangana muri ibi bihe.”

Samuel Sitta azwi cyane ku butegetsi bwa Perezida Jakaya Kikwete ubwo ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda byatangizaga imishinga ibihuza, ibindi birimo Tanzania n’u Burundi bikisanga bitarimo.

Samuel Sitta yavuze ko Tanzania isa n’iyari gushyirwa ku ruhande kuko indi mishinga iri kuvugwa itayimenyeshwaga kandi ngo biteganywa n’amategeko ashyiraho EAC.

Yavuze ko iby’umushinga wo gutambuka kw’abantu hakoreshejwe indangamuntu imwe ku mipaka ya Kenya, Uganda n’u Rwanda byavuzwe mu nama yaba Peresident Kagame, Kenyatta na Kaguta wa Uganda bo ngo batabibwiwe.

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/11/2016
  • Hashize 7 years