Perezida wa Sudani biravugwa ko agiye kweguzwa n’igisikare

  • admin
  • 11/04/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, biravugwa ko ateganya kwegura mu gihe cya vuba aho byitezwe ko igisirikare kiza gutanga amakuru nyayo bidatinze.

Hashize amezi abiri muri Sudani hari imyigaragambyo ikomeye y’abashaka ko Bashir umaze imyaka 30 ku butegetsi abuvaho.

Amakuru yaramutse mu gitondo cyo kuri wa Kane yatangajwe na Radio y’Igihugu muri Sudani, ni uko igisirikare kiri guteganya gutanga itangazo rikomeye dore ko cyagose ibiro by’Umukuru w’Igihugu biri i Khartoum mu Murwa Mukuru.

Bashir aramutse yeguye yaba abaye undi muyobozi wa kabiri wari umaze igihe kinini ku butegetsi weguye nyuma y’imyigaragambyo, akurikiye Abdelaziz Bouteflika wayoboraga Algerie.

Ubusabe bw’uko Bashir yakwegura bwakajije umurego mu minsi mike ishize, inzego zishinzwe umutekano zigerageza guhosha imyigaragarambyo ariko biranga biba iby’ubusa. Abigaragambya bari hafi y’urugo rw’umukuru w’igihugu basabaga igisirikare kubiyungaho.

Hagati aho, Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, yari aherutse gushima abanya-Sudani bakomeje kwigaragambya basaba ko Perezida Bashir ava ku butegetsi, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje gukoresha ingufu mu kubatatanya.

Mu butumwa Tibor yanyujije kuri Twitter yagize ati “Ndashimira abaturage ba Sudani bagaragaje mu mahoro kandi bashikamye, ubusabe bemererwa n’amategeko bw’uko haba impinduka, by’umwihariko bitewe n’ihutaza ry’inzego zimwe z’umutekano za Guverinoma ya Sudani. Dushyigikiye icyifuzo cyabo ko habaho Sudani itekanye kandi y’uburumbuke.”

Turasaba Guverinoma ya Sudani guhagarika ikoreshwa ryose ry’ingufu ku bigaragambya barimo n’ababikora mu mutuzo. Icyemezo cyo gukoresha ubugizi bwa nabi ku basivili mu minsi iri imbere gishobora kugira ingaruka ku mibanire yose dufitanye na Guverinoma ya Sudani.”

Abaturage barenga miliyoni 40 ba Sudani ntibishimiye uko babayeho n’uko bayobowe, bafite ikibazo cy’ubukungu kubera ibihano bari barafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika no gutakaza igice cy’amajyepfo y’igihugu gikungahaye kuri peteroli, cyagiye mu maboko ya Sudani y’Epfo ubwo yabonaga ubwigenge mu 2011.

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 11/04/2019
  • Hashize 5 years