Perezida wa Seychelles, James Michel yakiriye Umunyarwandakazi, Amb. Fatuma Ndangiza

  • admin
  • 08/09/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Seychelles, James Michel yakiriye Umunyarwandakazi, Amb. Fatuma Ndangiza uyoboye indorerezi z’amatora z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) zigizwe n’abagore gusa.

Ndangiza wabaye ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Seychelles, yaganiriye na Perezida Michel ku mikorere y’iryo tsinda rya mbere mu mateka rigizwe n’abagore rizagenzura amatora y’abadepite ateganyijwe kuva kuri uyu wa Kane ku ya 8 Nzeli 2016.

Perezidansi ya Seychelles yatangaje ko banaganiriye ku iterambere ry’abagore na demokarasi muri Afurika.

Perezida Michel yishimiye ko izo ndorerezi ziyobowe n’Umunyarwandakazi kuko u Rwanda rwakataje mu guha abagore agaciro.

Ati” Twishimiye ko kwakira itsinda ry’indorerezi rigizwe n’abagore gusa. Ibi bijyanye na politiki ya Seychelles kuko ari kimwe mu bihugu biha umwanya abagore mu myanya ifata ibyemezo. Ni igihugu cya kabiri muri Afurika nyuma y’u Rwanda mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko.”

Ambasaderi Ndangiza yavuze ko we n’itsinda ayoboye bifuza ko amatora azaba mu mutuzo. Yasobanuye ko iryo tsinda rigizwe n’abagore bari mu nteko zishinga amategeko, abambasaderi, abo muri sosiyete sivile no muri komisiyo z’amatora baturutse mu bihugu 21.

Yavuze ko muri buri ntara ya Seychelles aroherezayo indorerezi.

Ati”Turohereza indorerezi 26 ku kirwa kinini (Seychelles igizwe n’ibirwa) ku buryo mu turere twose tuzaba dufite umuntu uduhagarariye. Twizeye ko ku ya 12 Nzeli tuzatangariza abaturage n’itangazamakuru ibyavuye mu kazi kacu. Tuzaha Repubulika ya Seychelles icyegeranyo mu mezi abiri.”

Ndangiza yasobanuye ko nk’indorerezi bazagenzura uko amatora yagenze, bakareba ubwitabire, niba yubahirije demokarasi nyuma bagatanga amakuru atabogamye.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/09/2016
  • Hashize 8 years