Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga [REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wakoreye uruzinnduko rw’akazi i Doha, yakiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, kuri Amiri Diwan aho bagiranye ibiganiro ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yakoreye uruzinduko rw’akazi i Doha, mu gihe yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga kuri Politiki za Leta iri kubera muri Abu Dhabi guhera ku wa Gatanu taliki ya 1 Ukwakira, ikaba yari yitezweho gusoza kuri iki Cyumweru taliki ya 3 Ukwakira 2021.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri iki Cyumweru ni bwo Perezida Kagame n’itsinda rimuherekeje basesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Doha.

Bakigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha bakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Sultan bin Saad Al Muraikhi wari kumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Qatar Francois Nkulikiyimfura.

Nyuma ni bwo Perezida Kagame yakiriwe na Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, baganira ku mubano w’u Rwanda na Qatar no ku nzira zo gushyigikira bijyana no kongera inzego zitandukanye z’ubutwererane, by’umwihariko mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Aba bayobozi kandi banaboneyeho kungurana ibitekerezo ku bikorwa bitandukanye bihuza inyungu z’u Rwanda na Qatar.

Ni ibiganiro byanitabiriwe n’Abaminisitiri baturutse mu Rwanda n’abandi bagize itsinda ryaherekeje Perezida muri uru ruzinduko.

Ubutwererane bw’u Rwanda na Qatar bwatangiye kongerwamo imbaraga guhera mu mwaka wa 2017 ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye cyane cyane mu bucuruzi n’ishoramari.

Umubano hagati y’u Rwanda na Qatar wiyongereyemo ikibatsi kuva mu mwaka wa 2018, ari na bwo watangiye kugaragaza ibimenyetso byo gushinga imizi kurushaho.

Ibi byashimangiwe n’ingendo z’Abakuru b’Ibihugu byombi, aho mu myaka ibiri Perezida Kagame yagiriye uruzinduko i Doha inshuro ebyiri ndetse n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani na we akaba yarasuye u Rwanda inshuro ebyiri mu mwaka wa 2019.

Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Qatar mu Ugushyingo 2018 rwaharuye inzira y’imishinga ikomeye kuko icyo gihe hasinywe amasezerano atatu hagati y’ibihugu byombi, agamije kurushaho kuzamura umubano n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu.

Ayo masezerano arimo ajyanye n’indege, guteza imbere no kurengera ishoramari n’ay’ubufatanye mu butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Emir wa Qatar na we yaje mu Rwanda bwa mbere muri Mata 2019,  Perezida Kagame amutembereza muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu gihe cy’imvura aho basuye ibyiza nyaburanga bitwikiriye imitaka.

Urwo ruzinduko rwaranzwe no gusinya amasezerano y’ubutwererano mu nzego zirimo siporo n’umuco, ubufatanye mu bukerarugendo ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari n’ibindi.

By’umwihariko, Qatar ni kimwe mu bihugu byabaye hafi u Rwanda kuva icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi yose cyagaragara mu gihugu muri Werurwe 2020.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 03/10/2021
  • Hashize 3 years