Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize Dr Ugirashebuja Minisitiri w’Ubutabera

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize Dr Ugirashebuja Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda. Kuri uyu mwanya awusimbuyeho Busingye Johnston uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.

Dr. Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri mu gihe yari Perezida wa kane w’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) aho yagaragaje uruhare rukomeye mu kwimakaza uruhare rw’urukiko guharanira ko amategeko ya EAC yubahirizwa hagendewe ku masezerano ibihugu biwugize byasinyanye.

Mu Gushyingo 2013, Abakuru b’Ibihugu bya EAC bamugize Umucamanza w’Urugereko rw’Ubujurire muri EACJ nyuma aza no kugirwa Perezida w’urwo rukiko guhera muri Kamena 2014, aho yagombaga kuyobora manda y’imyaka 7 kugeza mu mwaka wa 2021.

Mbere yo kugirwa Perezida wa EACJ, Dr.Ugirashebuja yabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, umunyamuryango w’Inama Yisumbuye y’Ubutabera, Umunyamuryango w’Inama y’Ikirenga y’Abashinjacyaha.

Yanabaye Umwarimu Mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, aba umwe mu bagize impuguke zigaga ku mpungege zagaragazwaga kuri EAC mu ruhando rwa Poritiki, Umujyanama mu by’Amategeko w’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda (REMA) n’Umujyanama wa Komisiyo yashyiriweho kuvugurura Itegeko Nshinga.

Yatanze amasomo n’ibiganiro muri Kaminuza ya Edinburgh, Kaminuza ya Dar es Salaam, mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda n’ahandi. Ni impuguke n’umujyanama mu mategeko haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, ndetse yanditse n’ibitabo bitandukanye ku mategeko.

Mu mpera z’umwaka ushize yagaragaye ku rutonde rw’abacamanza batanzwe nk’abakandida b’abanyamuryango b’Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ).

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/09/2021
  • Hashize 3 years