Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangije inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga, Transform Africa 2017
- 10/05/2017
- Hashize 8 years
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangije inama mpuzamahanga y’ikoranabuhanga, Transform Africa 2017 kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017, asaba ko ibihugu bya Afurika byihutisha ikoranabuhanga mu mijyi kugira ngo uyu mugabane uzibe icyuho cy’iterambere umaranye igihe.
Transform Africa 2017 yitabiriwe na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, Minisitiri w’Intebe wa Sao Tome, Patrice Emery Trovoada, umuyobozi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ikoranabuhanga, ITU, Zhao Houlin uwa UNESCO, Irina Bokova n’abandi bayobozi batandukanye barimo abayobozi b’imijyi ku mugabane wa Afurika.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira ingufu mu guteza imbere imijyi kuko uyu mugabane ugifite abaturage benshi cyane batuye mu cyaro ugereranyije n’ahandi ku Isi.
Yongeyeho kandi ko n’imijyi ya Afurika idafite ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bihagije kugira ngo abayituye babeho neza.
Yagize ati “Afurika ifite imijyi yaguka kurusha iyindi ariko ni nawo mugabane ufite abaturage bake batuye mu mujyi. Icya mbere Afurika ntabwo irumbutse uko bikwiye kuko imijyi yacu ari mito kandi ntibe ihujwe n’umuyoboro mugari (internet). Ariko kuri ubu Afurika iri gushaka guhinduka kugira ngo ibe igicumbi cy’iterambere, udushya n’amahirwe mu gihe kizaza.”
Yasabye abitabiriye Transform Africa na Leta z’ibihugu gukemura ibibazo bikibangamira iterambere ry’imijyi bahereye ku byihutirwa kurusha ibindi birimo umuyoboro wa internet wihuta, ndetse anabagira inama yo kurema ubufatanye butajegajega n’urwego rw’abikorera.
Ati “Ahazaza heza hazaterwa n’uko dukemura ibibazo muri iki gihe; reka nibutse ibikenewe cyane kurusha ibindi; Afurika ikwiye kubona umuyoboro wa internet byihuse, kuko kuri ubu Abanyafurika 20% gusa ari bo bafite internet. Bikwiye gukorwa ku bufatanye bwa leta n’abikorera, kuko nk’urugero mu Rwanda ubufatanye na Korea Telecom bwihutishije iyi gahunda.”
Yongeyeho ko ikoranabuhanga rikwiye kugezwa kuri bose nta vangura; ati “Hari kandi kugeza ikoranabuhanga ku bakobwa n’abagore kuko basigaye inyuma kandi rikagera ku bakire kimwe no ku bakene ndetse no ku banyamujyi nk’uko rigera ku banyacyaro […] Guhindura Afurika bivuze guhindura imibereho y’abayituyeho, hakemurwa ibibazo bibabangamiye. Byose tuzabigeraho dufatanyije n’abikorera, bakoroherezwa guhanga udushya no gushora imari.”
Inama ya Transform Africa 2017 ifite insanganyamatsiko yo gushyira ingufu mu kubaka imijyi igezweho muri Afurika; yamurikiwemo imirongo migari yo kugera kuri iyo ntego “ Africa Smart Cities Blueprint”.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw