Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu bageze i Gabiro

  • admin
  • 16/02/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu mwiherero ubaye ku nshuro ya 17.

Ni umwiherero w’iminsi ine uteraniyemo abayobozi bagera kuri 400 baturutse mu nzego za Leta, iz’abikorera, urubyiruko (young professionals), n’abandi batandukanye, aba mbere bakaba barahageze ku wa gatandatu tariki 15 Gashyantare 2020.

Abitabiriye uyu mwiherero bazaganira ku ngingo zitandukanye, bibanda ku ziganisha ku cyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.

Abitabiriye uyu mwiherero babanje gusuzumwa Coronavirus mbere yo kwerekeza i Gabiro.

Umwiherero uheruka kuba ku nshuro ya 16 wabaye muri Werurwe 2019.

Umwiherero utegurwa n’ibiro bya Perezida wa Repubulika hamwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Abawitabiriye baganira ku ngingo zitandukanye haba mu bukungu, politiki, ubutabera, ibikorwa remezo, ubuzima, uburezi, n’ibindi.

Igitekerezo cy’Umwiherero cyavutse ndetse gitangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2004 nyuma y’uko Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya mbere muri 2003.


Icyo gihe Umwiherero w’Abayobozi bakuru muri Guverinoma wabereye muri Hotel y’Ubukerarugendo ya Akagera Game Lodge iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda muri Pariki y’Akagera.

Abari muri uwo mwiherero bunguranye ibitekerezo kuri politiki zitandukanye z’igihugu, baganira ku bitaragenze neza, baganira n’uburyo bwo kubikoramo kugira ngo bitange umusaruro, bareba n’ibyageze ku ntego, biyemeza gukomeza iyo nzira kugira ngo birusheho kwihutishwa no kugirira akamaro Abanyarwanda.

Ku musozo w’uwo mwiherero, abawitabiriye bashimye akamaro k’ibitekerezo byatangiwemo, ndetse Perezida Kagame mu ijambo rye, asaba ko Umwiherero ushyirwa muri gahunda za Leta, nk’uburyo bwo kuganira kuri gahunda zigamije kwihutisha iterambere ry’Igihugu.


Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 16/02/2020
  • Hashize 4 years