Perezida wa Philippine yongeye kwibasira Imana adasize na Kiliziya Gatolika

  • admin
  • 08/07/2018
  • Hashize 6 years

Nyuma y’iminsi ibarirwa ku ntoki Perezida wa Philippines,Rodrigo Duterte avuze ko ‘Imana ari igicucu’,yongeye nanone avuga ko nihagira umuntu umwereka ibimenyetso bimwemeza ko Imana ibaho azahita yegura akava ku mwanya wa Perezida.

Uyu muyobozi w’igihugu gituwe na benshi mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika bagera kuri 86 %, aherutse gutangaza ko atumva uburyo umuntu wese avukana icyaha cy’inkomoko, kugira ngo kimuveho bigasaba ko abatizwa abanje gutanga amafaranga,ahita avuzga ko kubigenza gutyo, bigaragaza ko Imana nta bwenge ifite na mba.

Newshub ducyesha iyi nkuru yanditse ko uyu mugabo w’imyaka 73 kuwa gatanu tariki ya 6 imbere y’imbaga ingana n’umucanga y’abantu barenga 100,yongeye gushyira abantu mu rujijo yibazwaho nyuma yo kuvuga ko azahita yegura nihagira umuha ibimenyetso bigaragaza ko Imana ibaho.

Yagize ati “Nkeneye umutangabuhamya umwe uzavuga ati ‘Meya, ba basazi bo mu itorero bantegetse kujya mu ijuru nkavugana n’Imana. Ni ukuri Imana ibaho dore nazanye ifoto turi kumwe.”

Yongera agira ati”Mwebwe ni mubikore uyu munsi,umuntu umwe gusa uri bunyereke Imana.Umwe mu bantu bari hano ku isi,ndashaka umwe gusa kandi niyaba abonetse,bahungu n’abakobwa ndahita ntangaza ubwegure bwanjye aka kanya.”

RT Televiziyo yo mu Burusiya, yatangaje ko Duterte yakomeje anenga Kiliziya Gatolika, yibaza impamvu yaka abayoboke bayo amafaranga kandi ivuga ko ishinzwe kubafasha.

Imvugo ye ubwo yitaga Imana igicucu mu minsi ishize yatumye anengwa n’abihayimana ndetse n’abanyapolitiki bagenzi be, bamwe bemeza ko arwaye mu mutwe.

Hary Roque, Umuvugizi wa Duterte,yashimangiye ibyo shebuja yavuze ko ari uburenganzira bwe kuvuga ibyo atekereza ku iyobokamana kandi ko nta gikuba cyacitse.

Kuri uyu wa Mbere hateguwe inama igomba guhuza Duterte n’abasenyeri ba Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu, aho byitezwe ko hazaganirwa kuri ibyo bibazo.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/07/2018
  • Hashize 6 years