Perezida wa Philippine yongeye gukora agashya atuka Imana ngo ni igicucu

  • admin
  • 26/06/2018
  • Hashize 6 years

Perezida wa Philippine, Rodrigo Duterte, usanzwe umenyerewe mu magambo n’ibikorwa bidakunze kuvugwaho rumwe yise Imana “igicucu”, ibintu byakuruye impaka n’uburakari muri iki gihugu gituwe cyane n’abayoboke ba Kiliziya Gatolika.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Duterte yapfobeje inkuru yo gucumura kwa Adam na Eve igaragara muri Bibiliya ko bariye urubuto rw’igiti Imana yababujije ndetse n’ukuri kuri inyuma y’ibyo abakirisitu bemera nk’inkomoko y’icyaha.

Duterte yabajije ati “Iyo Mana y’igicucu ni nde? […] Waremye ikintu cyiza, urangije utekereza igikorwa kizagerageza ndetse kigasenya ubwiza bw’umurimo wawe.”

Duterte kandi yananenze icyitwa inkomoko y’icyaha abantu bose bitirirwa cyaturutse kuri Adam na Eva, ati “Mwari mutaravuka ariko uyu munsi mufite icyaha cy’inkomoko. Ese iryo ni bwoko ki? Ntabwo nshobora kubyemera.”

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, aya magambo ya Duterte wigeze no gutuka Papa yarakaje abatari bake, mu gihe ibiro bye byahamije ko ibyo yatangaje nta kibazo kirimo kuko bijyanye n’imyumvire ye bwite.

Bishop Arturo Bastes ni umwe mu barakajwe n’amagambo ya Duterte, aho yavuze ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse asaba abantu gusenga ngo izi mvugo zituka Imana n’ibikorwa bye byuje igitugu bigere ku iherezo.

Mu gihe hari bamwe bagiye bavuga ko yarengereye, hari n’abandi bavuze ko nta kosa afite kuko yavuze ibyo atekereje kandi kwita Imana igicucu kwe atari ibintu yashyize muri politiki y’iki gihugu.

Hari n’abandi ariko banenze kiliziya bavuga ko batumva ukuntu yababajwe n’ijambo yavuze ku Mana, mu gihe bicecekeye ubwo abantu benshi bicwaga mu rugamba rwatangijwe na Duterte mu guhashya ibiyobyabwenge.

Duterte wagiye ku butegetsi muri Nyakanga 2016, asanzwe azwiho kuvuga amagambo yibasira Kiliziya Gatolika, mu gihugu kiganjemo abakirisitu bari hejuru ya 90% kandi benshi muri bo bakaba abayoboke bayo.

Uyu mugabo urangwa n’ibikorwa bidasanzwe, mu 2017 yiyemereye ko akiri ingimbi yajombye umuntu ibyuma kugeza apfuye. Ubwo yatangizaga urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge kandi yatangaje ko yakwishimira kwica abo byabase bose, ndetse yita Barack Obama wari Perezida wa Amerika umwana w’indaya.

Mu 2016 ubwo yari akiri Meya w’Umujyi wa Davao, yagarutse ku ifatwa ku ngufu ry’umumisiyoneri w’Umunya-Australia, avuga ko yabajwe n’uko uyu mugore yafashwe ku ngufu, yongeraho ariko ko igiteye agahinda kurushaho ari uko atari we babanje kuryamana kandi afite ubwiza buhebuje.

Duterte wigeze no kuvuga ko abagore bigometse ku butegetsi bakwiye kujya baraswa mu gitsina, yaherukaga kuvugwa cyane mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo gusomera umugore utari uwe mu ruhame mu ruzinduko yari yagiriye muri Koreya y’Epfo.

Muhabura.rw

  • admin
  • 26/06/2018
  • Hashize 6 years