Perezida wa Gabon yasuye igihugu cy’Uburundi aganira byinshi na Pierre Nkurunziza.

  • admin
  • 13/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umukuru w’igihugu cya Gabon Ali Bongo uyuboye umuryango wo guhana ibicuruzwa w’ibihugu bya afrika yo hagati “Communauté Economique des États de l’Afrique Centrale” (CEEAC) yasuye igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa gatanu.

Akimara kugera ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, uwo mukuru w’igihugu yakiriwe na Prezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza, abagize leta ndetse n’abo mu rwego rw’ingabo.

Nkuko abo bategetsi babitangaje nyuma y’ibiganiro byabereye mu mumuhezo, urugendo rwari rufite icyerekezo cyo kuganira ku bibazo bìhuje ibihugu byo muri uwo muryango kugira ngo bagere ku iterambere.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,Ali Bongo yavuze ko ari ngombwa ko ibihugu bihuriye mu muryango wa CEEAC bigomba kuganira ku bibazo byerekeranye n’ubukungu aho ibihugu ahanini bigizwe n’urubyiruko kandi rukenera akazi bityo iyo kabonetse ndetse n’ibiryo bitunga abene gihugu bikaboneka amahoro nayo aba yabonetse.

Ali Bongo yagize ati« Ibihugu bigize uyu muryango bifite icyo bihuriyeho. Bifite ahanini abaturage b’urubyiruko. Bikenewe rero ko turebera hamwe uburyo twabonera abaturage bacu ibyo barya ndetse n’akazi. Ibyo bibonetse amahoro n’umutekano bihita bisagamba mu bihugu by’uyu muryango. »

Bagarutse kandi ku kibazo cy’umubono w’u Rwanda n’Uburundi utifashe neza muri iyi minsi kuko ibihugu byombi bihuriye muri uwo muryango wa CEEAC.

Abanyamakuru babajije umuyobozi w’uwo muryango uko abona uwo mubano utameze neza watuma ibyo biyemeje kugeraho bitagerwaho ndetse ni icyakorwa ngo ibyo bibazo biri hagati y’ibyo bihugu bibonerwe umuti .

Ali Bongo yasubije ati« Ibihugu by’umugabane wa Afrika byamaze kugira umuco wo kuganira no gutega amatwi. Abantu rero bafite ugushaka ntacyababuza ko baramutse bicaye hamwe babona umuti w’ibibazo bibabangamiye”.

Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Pierre Nkurunziza yavuze ko icyagenzaga uwo mushyitsi atari ibibazo bireba Uburundi muri politike ahubwo kuri we ari ibibazo bireba Abarundi ubwabo.

Perezida Nkurunziza yagize ati« Ntabwo yaje kureba ibibazo byugarije abarundi kubera ko isi nzima yugarijwe n’ibibazo. Muri amerika hari ibibazo, iburaya hari ibibazo, mu Burundi hari ibibazo ndetse no muri Gabon birahari. Yaje kugira ngo twungurane ibitekerezo ku bibazo byugarije ibihugu by’akarere mu by’ubukungu ».

Hashize igihe kingana hafi n’ukwezi uyu muyobozi w’umuryango wa CEEAC asura ibihugu biwugize.Avuga ko abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango bari bumvikanye ko umuyobozi wawo yajya asura ibihugu byose kugirango abone ibibazo bifite.

Umuryango a CEEAC washizwe mu 1983, ukaba ugizwe n’ibihugu 11 aribyo Angola, Burundi, Cameroun, Centrafrique, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika iharanira demokarasi ya kongo, Rwanda, sao Tome na Tchad.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/04/2018
  • Hashize 6 years