Perezida wa FIFA Gianni Infantino yatangaje Ibyo yaganiriye na Perezida Kagame

  • admin
  • 26/10/2018
  • Hashize 5 years

Umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino, yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame byibanze ku guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu mashuri binyuze mu mushinga witwa ‘Football for schools’.

Ubwo aba bayobozi bombi bahuraga kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018 baganiriye kuri byinshi byateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no muri Afurika ibi kandi byatizwa umurindi n’uko Perezida Kagame ubu ari umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe,bityo bikaba byoroshye ko hari umusanzu ukomeye muri gahunda zo guteza imbere ruhago kuri uyu mugabane.

Uyu muyobozi wa FIFA Infantino yasabye Perezida Kagame ubufasha bwa za Guverinoma zose z’ibihugu bya Afurika mu guteza imbere umupira w’abana b’ingimbi bari hagati y’imyaka 6 na 16. Yemeza ko byoroshye kubategura kuko bahurira ku mashuri.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26,mu kiganiro n’abanyamakuru Infantino yavuze ko baganiriye ku mushinga woguteza imbere umupira w’amaguru mu mashuri.

Yagize ati “Twaganiriye byinshi byateza imbere umupira w’amaguru hano. Iby’ingenzi navuga ni umushinga wa ‘Football for schools’ wo kuzamura urwego rw’ubushobozi bw’ibigo by’amashuri mu mupira w’amaguru ahantu hashobora kuva abana benshi bagira umwuga umupira.”

Infantino kandi yavuze ko baganiriye ku bijyanye no gukaza ingamba no gushyiramo ingufu zo gucunga umutekano ku bibuga hirindwa ko ibitero bikunze kwibasira ahantu hahurira abantu benshi nko ku bibuga nk’uko byabaye mu 2015 i Paris ubwo Ubufaransa bwakinaga n’Ubudage.

Yagize ati “Ni ukongera imbaraga n’ubushobozi mu gucunga umutekano kuko igihe tugezemo si icyo kumva umubare w’abantu runaka bapfiriye ku bibuga by’umupira kubera umutekano mucye.”

Ikindi bemeranyijweho ni uko hakwiye ubufatanye mu kurwanya ruswa n’ibindi bihabanye n’amategeko bikirangwa mu mupira w’amaguru muri Afurika, ahatanzwe urugero ku bihugu bya Ghana na Sierra Leone.

Rusa ikunze kugaragara cyane mu basifuzi bamwe na bamwe aho barya amafaranga bagasifura nabi babogamira ku wabahaye amafaranga,ibyo bikaba bituma umwimerere wa ruhago utakara.


Foto:Vilage Urugwiro
Foto:Vilage Urugwiro
Foto:Vilage Urugwiro
Foto:Vilage Urugwiro

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/10/2018
  • Hashize 5 years