Perezida wa Cote d’Ivoire yahaye imbabazi umufasha wa Laurent Gbagbo ndetse n’abandi bagera kuri 800

Perezida wa Cote d’Ivuware Alassane Ouattara, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko ababariye abantu bagera kuri 800, barimo Simone Gbagbo, umufasha w’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu ariwe Laurent Gbagbo, ubu bose bakaba bari muri gereza.

Ouattara yavuze ko abikoze mu buryo bwo gushyira hamwe kw’abonse ibire rimwe rimwe.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo, Ouattara yavuze ko uwo mugore agiye kuzafungurwa vuba. Uwo mufasaha wa Gbagbo wahoze ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2010, yari yakatiwe gufungwa imyaka 20, ku byaha byo kubangamira umutekano w’igihugu.

Undi nawe ari muri iryo tsinda ryagiriwe imbabazi kuri uyu wa mbere harimo n’uwahoze ari minisitiri w’umutekano Lida Kouassi,uyu akaba yari yegereye bya hafi Laurent Gbagbo, kuri we yari yakatiwe gufungwa imyaka 15.Undi ni uwahoze ari Minisitiri w’ibikorwa remezo Assoa Adou, we yari yakatiwe gufungwa imyaka ine kuva mu mwaka wa 2017.

Kuri ubu Laurent Gbagbo amaze imyaka 7 afungiwe mu rukiko mpuzamahanga rw’i Lahaye mu Buholande kubyaha by’ubwicanyi bwabaye mu bihe by’amatora muri 2010.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe