Perezida wa Centrafrique yitabiriye umuhango wo gusezera Umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bw’amahoro

  • admin
  • 21/07/2020
  • Hashize 4 years

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020, Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique zahaye icyubahiro zinasezera bwa nyuma umusirikare w’u Rwanda waguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za 3R/R3 (Return, Reclamation and Rehabilitation/Retour, Réclamation et Réhabilitation) ku ya 13 Nyakanga 2020.

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, ubw’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ndetse n’ubw’ingabo ziri mu butumwa bw’Amahoro muri icyo gihugu MINUSCA, bwagaragaje ko bwashenguwe no kubura SM Nsabiyaremye Edouard, wari umwe mu bagize Batayo y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Amahoro muri Centrafrique.

SM Nsabiyaremye ni we waguye mu gitero cyagabwe ku modoka y’abasirikare bari mu butumwa bwa MINUSCA, mu gihe hari abandi babiri baturuka mu bindi bihugu bakomeretse.

Umuhango wo kumuha icyubahiro no kumusezeraho bwa nyuma, witabiriwe na Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra, n’abandi banyacyubahiro muri icyo Gihugu.

Lt-Col Safari uyoboye Batayo y’u Rwanda muri MINUSCA, muri uwo muhango yagize ati: “Mu izina rya Batayo y’u Rwanda muri MINUSCA n’Umuryango w’Ingabo z’u Rwanda, turashimira ababaye natwe muri ibi bihe bikomeye dusezera bwa nyuma kuri mugenzi wacu SM Nsabiyaremye Edouard.”

Lt-Col Safari yaboneyeho gushimangira ko RDF ikomeje kwihanganisha no gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko u Rwanda rutazatezuka ku nshingano yo gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no kurinda abasivilli ku Isi.




MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 21/07/2020
  • Hashize 4 years