Perezida wa CAF Yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi anarutera inkunga yi 2000 by’amadorari

Umuyobozi w’Ishyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’, Ahmad Ahmad, ubu aho ari mu ruzinduko mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ruri ku Gisozi anarutera inkunga yi 2000 by’amadolari ya Amerika.

Umuyobozi wa CAF Ahmad Ahmad uvuka mu gihugu cya Madagascar yatorewe kuyobora iri shyirahamwe umwaka ushize tariki 16 Werurwe 2017 bikaba ari inshuro ya mbere asuye u Rwanada.Kuri uyu wa Gatandatu nibwo yageze mu Rwanda saa moya igikorwa cya mbere yakoze ni ugusura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi saa sita z’uyu munsi ku Cyumweru.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’uru rwibutso akanunamira Abatutsi bagera ku bihumbi 250 barushyinguyemo, yatanze inkunga y’amadolari ya Amerika 2000 (asaga 1 600 000 Frw) azafasha mu gukomeza kurwitaho kugira ngo n’abazavuka mu myaka iri imbere bazamenye amateka ya Jenoside.

Yakurikijeho kujya gukorana ibiganiro na Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne muri Marriot Hotel aho ari kumwe na Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent De Gaule.Niyahava arajya gukurikirana umukino uri buhuze ikipe ya Rayon Sport na Marine FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Azasoza uruzinduko rwe kuri uyu wa Mbere aho saa 08:00 azitabira inama y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika yiga ku iterambere ry’itangazamakuru (African Union of Broadcasting) akagirana ikiganiro n’abanyamakuru saa 13:00 mbere yo gusura icyicaro cya Ferwafa saa 14:00 no gufata indege imucyura saa 19:00


Ahmed Ahmed yasuye urwibutso rwa Jenoside aherekejwe n’abayobozi barimo Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle

Yanditswe na chief Editor

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe