Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yanze kuva k’ubutegetsi

  • admin
  • 14/02/2018
  • Hashize 6 years

Jacob Zuma, yanze ubusabe bw’ishyaka rye rya ANC, avuga ko nta kibi yakoze cyatuma yegura.

Ibi Zuma abitangaje nyuma y’uko ku wa kabiri Ishyaka rya ANC abarizwamo rimusabye kwegura, rikemeza ko rizashyigikira amatora yo kumukuraho icyizere ategerejwe ku wa Kane w’icyumweru gitaha.

Zuma w’imyaka 75 wagiye ku butegetsi mu 2009, ubu yari muri manda ye ya kabiri akomeje kotswa igitutu asabwa kwegura nyuma y’ibyaha bitandukanye yagiye acyekwaho birimo na ruswa.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Televiziyo y’Igihugu, SABC, Zuma yavuze ko ANC itigeze imuha impamvu zifatika zituma imusaba kwegura, bityo asanga ibyo abayobozi bakuru b’ishyaka bashaka gukora bidakwiye.

Ati “Neretse abayobozi batandatu bakuru ko ibyifuzo bazamuye atari ubwa mbere. Babigaragaje muri Komite Nyobozi ubugira kabiri, ariko ntawigeze abasha kunyereka aho ikibazo kiri. Komite Nyobozi ubwayo yavuze ko ngomba kwegura, ibi nsanga ariko byaba bitangaje ko nabyubahiriza kubera ko atari ubwa mbere babivuze.

Zuma yakomeje avuga ko atari ubwa mbere ikibazo nk’iki kibaye, icyo yifuza akaba ari ukugaragarizwa ikosa yakoze, bakibuka ko ANC ifite umurongo ugomba gukurikizwa igihe baba basanze koko afite amakosa.

Ati “Mu nama na ANC ntawabashije kumbwira icyo nakoze. Nta tegeko muri ANC, nta n’ikindi gisobanuye ko igihe hari perezida mushya wa ANC, hagomba kuba impinduka.

Yanditswe na Niyomuga Albert

  • admin
  • 14/02/2018
  • Hashize 6 years