Perezida Uhuru Kenyatta amaze gutangaza urupfu rw’uwahoze ariko Perezida wa Kenya Daniel Arap Moi

  • admin
  • 04/02/2020
  • Hashize 4 years

Moi yari afite imyaka 95, yabaye perezida wa kabiri wa Kenya kuva mu 1978 kugeza mu 2002, yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Jomo Kenyatta.

Perezida Uhuru Kenyatta yatanze ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Moi.Moi yari amaze igihe yibasiwe n’uburwayi.

Daniel Arap Moi yatangaje ko ibanga rikomeye ryatumye aramba kuri ubu akaba ageze ku myaka 94 ari uko ngo yirinze cyane abagore ahubwo agakunda gukina n’imbwa ye ku ibaraza ry’inzu ye.

Uyu musaza Arap Moi yashimirwaga na benshi mu banya Kenya ko yafashije iki gihugu kwiyubaka, mu gihe gishize yari yabwiye abanya Kenya ko ibanga ritumye agejeje ku myaka 94 akiri muzima ari uko yirinze abagore benshi.

Icyogihe Yagize ati “Mwirinde abagore niba mushaka kurama.Igihe cyanjye kinini nkimara ndi gukina n’imbwa yanjye ku ibaraza ry’inzu.Nanga urusaku niyo mpamvu nkunda kuba njyenyine.”

Perezida Arap Moi yashyingiranywe n’umugore we Lena Moi mu mwaka wa 1950 bamarana imyaka 24.Yatorewe kuyobora Kenya bwa mbere mu mwaka wa 1978.Mu myaka yose yamaze ayobora Kenya,Moi,yavuguruye politiki ndetse ashyiraho inzego zihamye z’ubutabera.


Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 04/02/2020
  • Hashize 4 years