Perezida Tshisekedi wa Kongo na Kabila yasimbuye bumvikanye gushyiraho leta ihuriweho

  • admin
  • 07/03/2019
  • Hashize 5 years

Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko Félix Tshisekedi, Perezida mushya wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, n’uwo yasimbuye Joseph Kabila ku wa gatatu bavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro bumvikanye gushyiraho leta igizwe n’urugaga ruhuriweho.

Nubwo yatangajwe n’akanama k’amatora ka Kongo ko ari we watsinze amatora yo mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018, Bwana Tshisekedi w’imyaka 55 y’amavuko yisanze asabwa gusangira ubutegetsi nyuma y’ibyatangajwe ko byavuye muri ayo matora.

Bwari bubaye ubwa mbere iki gihugu cyahoze gikolonizwa n’Ububiligi kigize isimburana ku butegetsi riciye mu mahoro kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Tshisekedi ntabwo yigeze ashobora kwihitiramo minisitiri w’intebe kuko urugaga Front Commun pour le Congo (FCC) rwa Bwana Kabila rufite ubwiganze bwinshi mu nteko ishingamategeko, abagize iyo nteko ishimagategeko na bo bakaba baratorewe muri ayo matora yabaye ku itariki ya 30 mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize.

Urugaga FFC rufite imyanya 342 mu myanya 485 y’abagize inteko ishingamategeko, mu gihe urugaga CACH rwa Bwana Tshisekedi rufite gusa imyanya irenga gato 50.

Mu itangazo basohoye bombi ku wa gatatu, Bwana Tshisekedi na Bwana Kabila bavuze ko “nubwo FFC rufite ubwiganze muri nteko”, ingaga FCC na CACH zemeje “ugushaka zihuriyeho ko gutegekera hamwe nka kimwe mu bigize leta ihuriweho”.

Iryo tangazo ryongeyeho ko icyo cyemezo kigamije kubungabunga “ibyagezweho byanditse amateka byo guhererekanya ubutegetsi mu mahoro byabaye ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2019 mu gushimangira umwuka w’amahoro n’ituze w’igihugu….no koroshya gushyiraho leta vuba”.

Iri tangazo rje rikurikira uruzinduko Bwana Tshisekedi yagiriye muri Namibia mu cyumweru gishize, aho yagaragaje ikibazo aterwa no kudashobora kugira ubwiganze mu nteko ishingamategeko bwo gushyigikira uwo ashaka gushyiraho nka minisitiri w’intebe.

Yagize ati: “Ndi perezida utazemera kuba perezida uri ku butegetsi ariko adategeka”.

Hagati aho, ku wa gatatu Martin Fayulu watangajwe n’akanama k’amatora ka Kongo ko ari we waje ku mwanya wa kabiri muri ayo matora yo mu mwaka ushize wa 2018, yavuze ko atakwemera gufata umwanya we w’umudepite, avuga ko bidakwiye ku muntu nka we wifata nka “perezida watowe” muri ayo matora.

Niyomugabo Albert/ MUhabura.rw

  • admin
  • 07/03/2019
  • Hashize 5 years