Perezida Tshisekedi afatanyije n’igisirikare batangije iperereza k’urupfu rwa Général Kahimbi

  • admin
  • 02/03/2020
  • Hashize 4 years

Perezida Felix Tshisekedi afatanyije n’igisirikare batangije iperereza rigamije k’urupfu rwa Général Delphin Kahimbi wagaragaye yapfuye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Général Delphin Kahimbi yari yungirije ukuriye ubutasi bwa gisirikare, akaba icyegera cya Joseph Kabila wahoze ayobora Congo, yapfuye kuwa Gatanu yishwe no guhagarara k’umutima nk’uko umugore we yabitangaje.

Nyamara urwo rupfu rwe rwakurikiye kubuzwa gusohoka mu gihugu no guhagarikwa ku mirimo by’agateganyo.

Mu cyumweru gishize, Kahimbi yabujijwe kurira indege imujyana muri Afurika y’Epfo aho yari agiye kwivuza. Yahise asabwa kwitabira inama y’Igihugu y’umutekano kugira ngo agire ibyo asubiza, kuri uyu wa Gatanu nibwo byari byitezwe ko yongera kwitaba.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu ushize yihanganishije umuryango wa Kahimbi, Perezida Tshisekedi ategeka ko hatangizwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Igisirikare nacyo cyagaragaje ko kubura Général Delphin Kahimbi ari ugutakaza umuntu w’ingenzi .

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo mu mashusho yashyize hanze, yavuze ko hatangijwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyahitanye Kahimbi kandi ibyavuyemo bikazatangazwa.

Kahimbi w’imyaka 50 yari umwe mu bayobozi 12 bakomeye muri Congo bashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera kubangamira uburenganzra bwa muntu mu myaka ya nyuma ya manda ya Joseph Kabila.

Uyu musirikare apfuye yari yarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ashinjwa kubangamira uburenganzira bwa muntu muri Congo no kugira uruhare mu gufunga no gukorera iyicarubozo imfungwa.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, umushinja kuba mu 2014 yaragize uruhare mu kwicisha inzara abahoze ari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro n’imiryango yabo, aho bari barashyizwe mu nkambi.

Abagera ku ijana icyo gihe barapfuye bazize inzara n’imibereho mibi nkuko uwo muryango ukomeza ubivuga.

Kahimbi ni umwe mu basirikare bari bakomeye muri Congo, haba ku butegetsi bwa Joseph Kabila no ku bwa Tshisekedi wamusimbuye.

Na nyuma ya Joseph Kabila, Kahimbi yakomeje kuba umwe mu bizerwa mu gisirikare ariko amakuru avuga ko yari amaze iminsi ashinjwa gushyiraho uburyo butuma yumviriza abandi bayobozi.

Hari umwe mu badipolomate wabwiye Jeune Afrique ko yashinjwaga kumviriza Perezida Tshisekedi.

Mbere y’urupfu rwe, kuwa Kane ushize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zashimye umwanzuro wo kumuhagarika ku mirimo.

Gen Kahimbi yabaye umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho yigaragaje cyane anesha ingabo zari zishyigikiye Gen Laurent Nkunda.

Yabaye umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare ku bwa Joseph Kabila, uwo mwanya awugumaho na nyuma muri manda ya Félix Tshisekedi.

Sindayiheba /MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/03/2020
  • Hashize 4 years