Perezida Trump yihimuye kuri Nancy Pelosi n’abandi ba minisitiri ababuza gusohoka igihugu

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yarahagaritse urugendo Perezida w’umutwe w’abadepite b’Amerika Nancy Pelosi yagombaga gukorera muri Afghanistani n’i Buruseli mu Bubiligi ejo tariki 17 Mutarama 2019.

Biravugwa ko uku ari ukwihorera kuri Trump kugendanye n’ibya politike nyuma y’ihagarikwa ry’akazi muri Leta rigiye kumara icyumweru cya gatatu.

Mu rwandiko kuri Perezida wumutwe w’abadepite, Trump yandikiye Pelosi n’abandi badepite gukoresha indege ya gisirikare mu rugendo rwo kujya kubonana n’ibihugu bya OTAN i Buruseli ndetse no kureba abasirikare ba Amerika muri Afghanistani.

Trump asabanura ko byaba byiza urwo rugendo rushyizwe ku yindi tariki, kuko abakozi ba Leta ibihumbi 800 batarasubira ku mirimo yabo.

Ibi bibaye mu gihe kuwa Gatatu tariki 16 Mutarama, Nancy Pelosi yari yandikiye Trump ko yaba yarabangiye gutambutsa ijambo ku banyamerika ryiswe State of Union, ryari riteganyijwe kuri taliki ya 29 Mutarama mu ngoro y’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, atanga impamvu z’uko Leta itarahabwa amafaranga ikoresha kandi ibikorwa bitari bicye byahagaze.

Uku kwihorera hagati y’ibiro by’umukuru w’igihugu na Perezida w’Abadepite kwerekana ko nta muti urimo uraboneka kw’ifungurwa ry’ibikorwa bimwe na bimwe bya Leta bigiye kwinjira mu cyumweru cya gatanu byarahagaze.

Kuri uyu wa kane kandi, Trump yahagaritse ingendo z’intumwa za Amerika mu nama y’ubukungu izabera i Davos, mu Busuwise. Urundi rugendo rwahagaritswe ni urugendo rwa minisitiri w’ikigega cya Leta, Steve Mnuchin, urwa Minisitiri w’ubabanyinamahanga, Mike Pompeo, urwa minisitiri w’ubucuruzi Wilbur Ross zari zitegekanyijwe mu cyumweru gitaha.

Minisitiri w’itumanaho muri White House, Sarah Sanders yavuze ko Trump yifuza ko abo bategetsi baguma mu gihugu bafasha ibyakenerwa muri iki gihe imirimo ya Leta yahagaritswe.

Yanditswe na Hbarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe