Perezida Trump yatangiye kohereza ibitwaro ku mupaka wa Korea ya Ruguru, Intambara iratutumba

  • admin
  • 25/04/2017
  • Hashize 7 years

Hashize iminsi hariho uguterana amagambo hagati ya Korea ya Ruguru na Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse bishobora kubyara intambara ikaze, kuri ubu ubwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi (sous-marin) bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bukaba bwageze mu gihugu cya Korea y’Epfo, mu gihe hari amakenga ko Korea ya Ruguru ishobora kugerageza ibindi bitwaro byayo.

Amakuru atangazwa na BBC, avuga ko Korea ya Ruguru yaba irimo gutegura gukora irindi gerageza ry’ibitwaro byayo “nucléaire” cyangwa itera za “missiles”. Ibikorwa isanzwe ikora hizihijwe isabukuru runaka cyangwa ibindi birori.

Minisiteri y’Ingabo muri Korea y’Epfo yatangaje ko nta kintu giteye ubwoba yari yabona mu gihe iya Ruguru irimo kwitegura kugerageza ibindi bitwaro byayo, ibintu byateye Amerika kwitegura vuba yohereza ubwato bw’intambara hafi.

Iyi Minisiteri yagize iti: “Igisirikare cyacu kirimo gukurikirana ibyo igisirikare cya Korea ya Ruguru kirimo”.

Korea ya Ruguru yatangaje ko Amerika idateze kuyihagarika, iyibuza kugerageza ibitwaro byayo, by’umwihariko ikaba iherutse gutangaza ko kugirango ice agasuzuguro ka Amerika, izajya igerageza ibitwaro byayo buri cyumweru.

Korea ya Ruguru ikaba ishinja amerika gutera ibisasu muri Syria, byari bifite uburozi bwangiza ubuzima bw’ibiremwa ikindi kandi igashinja Amerika guhungabanya umutekano ku isi hose kandi ikabikorana igitugu.

Benshi bakaba bahanze amaso iyi ntambara, dore ko ibinyamakuru bitandukanye byo ku isi bitangaza ko rwambikanye yavamo intambara ikomeye yaba ari ya 3 y’isi, ihuriwemo n’ibihugu by’ibihangange ku isi nka Amerika, Uburusiya, Ubushinwa, Koreya zombie,…

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 25/04/2017
  • Hashize 7 years