Perezida Trump ngo Nta kintu Kinini Yiteze Munama azagirana na Putin

  • admin
  • 16/07/2018
  • Hashize 6 years

Mu gihe habura amasaha macye ngo perezida w’uburusiya Vladmir Putin abonane Na perezida wa Amerika Donald Trump ngo ntacyizere afite yuko hari ikintu cy’akamaro kizava mur’uwo mubonano. Perezida Trump kandi arongera akanenga amwe mu mashyirahamwe amaze igihe kitari gito acuditse na leta asanzwe ayoboye.

Trump yabwiye ikinyamakuru cyo muri Amerika CBS ati, “Ndibaza ko dufite abanzi benshi”. Bamubajije umwanzi wa mbere akeka ko Amerika ifite uwari we, Trump yasubije Agira ati “Nibaza ko ishyirahamwe ry’ubumwe bwu burayi ari umwanzi.” Ati “… Ntawahakana ko ishyirahamwe ry’ubumwe bw’uburayi ari abanzi.” Trump yongeye avuga ku igihugu cy’Uburusiya na cyo ari umwabanzi mu buryo bumwe n uburiyi.

Hashize akanya gato Trump atangaje ibyo, umuyobozi w’inama y’ubumwe bw’uburayi Donald Tusk, yanditse k’urubuga rwa twitter ati “Amerika n’ishyirahamwe ry’ubumwe bwu burayi bafitaniye ubucuti bukomeye, uwariwe wese avuga ko turi abanzi, aba arimo akwiragiza amakuru y’ibinyoma”.

Amagambo Trump yavuze kumigenderanire n’ubumwe bw’uburayi, yashizwe ahagaragara mugihe Tump yari murugendo ajya I Heleinski muri Finland aho ku munsi wa gatatu yiteguye kuzabonana ku ncuro yambere na perezida Putin.

Ku bijyanye n’uko kubonana na Putin, Trump agira ati “Nta kintu kibi kizava muri iyo nama.” Ati “…nkekako hazavamwo byiza nyamara nta kintu kinini nyitezemwo,” ati “muby’ukuri sinzi neza uko bizagenda

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 16/07/2018
  • Hashize 6 years