Perezida Trump avuga ko byaba byiza abimukira bagiye baraswa amaguru

  • admin
  • 02/10/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatanze igitekerezo ko abimukira bajya babarasa amaguru kugira ngo bababuze kugenda, ni ibyanditse mu gitabo gishya.

Ni igitabo cyanditswe n’abanyamakuru babiri ba New York Times, kivuga ko Trump yagiye atanga ibitekerezo bihejeje inguni ku guhagarika abimukira binjira muri Amerika ku mupaka w’amajyepfo.

Muri byo harimo kubaka uruzitiro rw’amashanyarazi cyangwa kuhashyira ibidendezi by’amazi birimo inzoka cyangwa ingona.

Kubaka urukuta hagati ya Amerika na Mexique ni imwe muri politiki y’ibanze ya Bwana Trump kuri iki kibazo.

Kubaka uru rukuta byo byaratangiye, ibiro bishinzwe ingabo za Amerika (Pentagon) byagennye ingengo y’imari yari iya gisirikare ingana na miliyari $3,6 byo kurwubaka.

Ibiro bya Perezida wa Amerika ntacyo biratangaza ku byavuzwe muri iki gitabo.

Iki gitabo kitwa “Border Wars: Inside Trump’s Assault on Immigration” cyanditswe na Michael Shear na Julie Davis gishingiye ku biganiro bagiranye na bamwe mu bayobozi batifuje gutangazwa.

Kivuga ibyabaye mu kwezi kwa gatatu 2019 ubwo bivugwa ko Bwana Trump yariho agerageza ibishoboka ngo ahagarike umurindi w’abimukira bashakaga kwinjira baciye ku mupaka wa Mexique.

Bavuga ko, mu nama yihariye, Trump yasabye abamufasha ko abasirikare bajya barasa amaguru aba bimukira, ariko bakamubwira ko ibyo bitemewe.

Mbere,Trump yasohoye itangazo rivugamo ko abasirikare bashobora kurasa abimukira mu gihe babateye amabuye.

Iki gitabo kivuga ko Trump yatanze ibitekerezo by’ibindi bikorwa bibi bikabije byakorwa kuri iki kibazo.

Agace k’iki gitabo kagira kati: “Mu mwiherero, perezida yavuze kenshi ku kugarira cyane umupaka bakoresheje ibidendezi by’amazi byuzuye imitego, inzoka cyangwa ingona bigatuma abamufasha bibaza ku giciro cyabyo.

Yashakaga kandi uruzitiro rufite amashanyarazi n’ibisongo hejuru bushobora kujomba umuntu”.

Iki gitabo kivuga ko Trump yategetse abamufasha gutegeka ko umupaka wabo na Mexique ufungwa burundu umunsi wakurikiyeho, bituma aba bafasha be bagira ubwoba bibaza uko bamuhakanya.

Abafasha be ariko baje kubasha guhindura ibyo yatekerezaga byo gufunga umupaka, gusa nyuma nawe yirukanye bamwe muri bo yabonaga babangamiye imigambi ye kuri iki kibazo.

Mu bo yirukanye harimo umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubusugire bw’igihugu n’umutekano Kirstjen Nielsen.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/10/2019
  • Hashize 5 years