Perezida Trump agiye gufunga umupaka ugabanya Amerika na Mexico

  • admin
  • 30/03/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko ashobora gufunga umupaka w’Amerika na Mexico niba Mexico itarushijeho kugira icyo ikora mu kubuza abimukira kugera muri Amerika.

Gufunga uyu mupaka byahungabanya urujya n’uruza ku mpande zombi, ubucuruzi bufite agaciro ka miliyari z’amadolari bukaba bwahatikirira.

Bwana Trump avuze ayo magambo mu gihe umubare w’abimukira banyura muri Mexico bashaka ubuhungiro muri Amerika ukomeje kwiyongera.

Perezida Andrés Manuel López Obrador wa Mexico yavuze ko atazinjira mu bushyamirane kuri icyo kibazo.

Marcelo Ebrard, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mexico, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga ko Mexico ari “umuturanyi mwiza” w’Amerika kandi ko Mexico “idakoreshwa n’ibikangisho”.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu, Bwana Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Birashoboka cyane ko nzafunga umupaka mu cyumweru gitaha, kandi ibyo bizaba ari ibintu byiza rwose kuri jye”.

Yavuze ko byoroheye Mexico “kubuza abantu gukomeza kuza, ariko bahitamo [Mexico] kutabikora”.

Nyuma yaho, Bwana Trump yatangaje urukurikirane rw’ubutumwa bwo kuri Twitter bwanzuye ko kubera ko Amerika “itakaza amafaranga menshi cyane nabo, by’umwihariko iyo wongeyeho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi, gufunga umupaka byaba ari ikintu cyiza!”.

Ku wa kane, Perezida López Obrador wa Mexico yavuze ko ikibazo cy’abimukira “kidaterwa” na Mexico.

Yagize ati: “Umunya-Mexico ntagishakira akazi muri Amerika. Benshi [mu bimukira] ni abaturage bo mu bihugu bigenzi byacu byo ku mugabane w’Amerika yo hagati”.

Nyuma y’ubutumwa bwo kuri Twitter bwa Bwana Trump bw’ejo ku wa gatanu, Bwana López Obrador yabwiye imbaga y’abamushyigikiye ati “Ndashaka kubisobanura neza ko tutazarwana n’Amerika. Amahoro n’urukundo [kuri mwe]”.

Yavuze ko kwimuka ari “uburenganzira bwa muntu”, avuga ko “abaturage bo ku mugabane w’Amerika yo hagati nta yandi mahitamo bafite, bigatuma bajya gushakisha uburyo bw’imibereho”.

Kuva yatorwa nka Perezida w’Amerika mu mwaka wa 2016, Bwana Trump yakomeje kuvuga ko azafunga umupaka na Mexico. Gufunga uwo mupaka kikaba ari kimwe mu bintu by’ingenzi yasezeranyije ubwo yiyamamazaga.


Gahunda za Perezida López Obrador zo kwishyira ukizana kandi zigamije iterambere, zitandukanye kure cyane n’iza Trump

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 30/03/2019
  • Hashize 5 years