Perezida Salva Kiir yasabye imbabazi abaturage kubera imibereho mibi

  • admin
  • 09/07/2019
  • Hashize 5 years

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri iyi sabukuru ya munani y’ubwigenge bwa Sudani y’Epfo, Perezida Salva Kiir yasabye imbabazi abaturage ku mibereho mibi, n’abakozi by’umwihariko batabona umushara ku gihe.

Sudani y’Epfo yabonye ubwigenge nk’igihugu ibuvanye kuri Sudani tariki 09 z’ukwezi kwa karindwi mu 2011.

Bwana Kiir yavuze ko nyuma yo kwigenga, umuhate w’iterambere ry’igihugu cyabo waciwe intege n’intambara y’imbere mu gihugu yatangiye mu kwa 12 umwaka wa 2013.

Ati:” Ingaruka ni uko igihugu gifite intege nke mu miyoborere, bityo ntibitange umusaruro ku iterambere“.

Yavuze ko ubu hari ibikorwa n’umuhate wo kubaka inzego z’ubuyobozi zikomeye mbere y’amatora ya 2021.

Bwana Kiir yavuze ko azi uburakari abaturage batewe n’imibereho mibi n’ingorane mu bukungu batejwe n’umutekano mucye.

Ibi ngo bikaba bibi kurushaho kuko Leta ayoboye yananiwe kwishyura abakozi bayo imishahara ku gihe, nubwo ndetse ngo ari na mitoya nk’uko abivuga.

Bwana Kiir ati:”Ku giti cyanjye no mu izina rya guverinoma, ndashaka kubasaba imbabazi nkomeje, nzisaba mwe abaturage“.

Banki y’isi ivuga ko Sudani Earicyo gihugu cya mbere ku isi gicungira ubukungu bwacyo ku bitoro, ni nabyo bigize igice kinini cy’ibyo bohereza hanze bigaha igihugu 60% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Kubera intambara, banki y’isi ivuga ko umusaruro w’umuturage ku mwaka wavuye ku madorari 1111 y’Amerika ku mwaka mu 2014 ukagera ku madorari 200 gusa mu 2017.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko abanyasudani y’epfo miliyoni 2,3 ari impunzi mu bihugu bituranyi, naho miliyoni 1,9 ari impunzi imbere mu gihugu cyabo.

Sudani y’epfo kuva yabona ubwigenge yashegeshwe n’intambara zo kumaranira ubutegetsi zishingiye ku moko.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/07/2019
  • Hashize 5 years