Perezida Rouhani avuga ko Irani iri ku gitutu cy’ibihano by’amahanga ’ku kigero kitari bwabeho mbere’

  • admin
  • 13/05/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Hassan Rouhani wa Irani avuga ko iki gihugu kiri kotswa igitutu n’ibihugu by’amahanga “ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere”.

Rouhani yavuze ko ibihano bishya iki gihugu cyafatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byatumye uko ibintu bimeze mu bukungu biba bibi cyane kurusha uko byari bimeze mu gihe cy’intambara yo mu mwaka wa 1980 kugera mu mwaka wa 1988 yagishyamiranyije n’igihugu gituranyi cya Irake.

Avuze aya magambo mu gihe ubushyamirane hagati ya Irani n’Amerika – mu cyumweru gishize yohereje ubwato n’indege by’intambara mu karere k’ikigobe – bukomeje gukara.

Rouhani ukomeje kotswa igitutu muri politiki imbere mu gihugu cya Irani, yasabye ko habaho ubumwe muri politiki mu rwego rwo guhangana n’ibihano.

Yabwiye impirimbanyi za politiki mu murwa mukuru Tehran ati: “Mu gihe cy’intambara, nta kibazo twari dufite muri banki zacu, mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli, kandi ibihano byari biri gusa ku kugura intwaro”.

Ibitutu twotswa n’abanzi ni intambara itari yarigeze ibaho mbere mu mateka y’impinduramatwara ya kisilamu yacu … ariko ntabwo ntakaza icyizere ndetse mfite icyizere cyinshi cy’ejo hazaza kandi ndemeza ko dushobora kwikura muri ibi bihe bikomeye, icya ngombwa ni uko twunga ubumwe”.

Ugukara k’ubushyamirane hagati y’Amerika na Irani kwatumye hibazwa ku hazaza h’amasezerano ya nikleyeri yo mu mwaka wa 2015 Irani yashyiranyeho umukono n’ibihugu bitanu by’ibinyamuryango bihoraho mu kanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye ndetse n’Ubudage.

Mu mwaka ushize wa 2018, Perezida Donald Trump yakuye Amerika muri ayo masezerano ndetse asubizaho ibihano kuri Irani – none Irani ivuga ko ishobora gusubukura ibikorwa bya nikleyeri ibindi bihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano nibiramuka bikurikije ibihano Amerika yayifatiye.

Irani iri kotswa ibihe bitutu?

Perezida Rouhani ubwe yocyejwe igitutu n’abahezanguni bo muri Irani nyuma yaho Amerika yikuye muri ayo masezerano ya nikleyeri ubutegetsi bwe bwagize uruhare rukomeye mu gushyirwaho umukono kwayo.

Bijyanye n’ayo masezerano, Irani yari yemeye kugabanya ibikorwa byayo bya nikleyeri ndetse ikemerera abagenzuzi mpuzamahanga kubigenzura, nuko nayo ikagabanyirizwa ibihano.

Ibihano by’Amerika – by’umwihariko ibijyanye n’urwego rw’ingufu, ubuhahirane n’amahanga n’urwego rw’imari – byashegeshe ikigero cy’ibikomoka kuri peteroli Irani yohereza mu mahanga ndetse bituma n’abashoramari bacyendera.

Ibyo bihano bibuza kompanyi zo muri Amerika gukorana ubucuruzi butaziguye na Irani ndetse n’izindi kompanyi cyangwa ibihugu bikorana ubucuruzi na Irani.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF (FMI), cyatangaje ko cyiteze ko ubukungu bwa Irani bugabanukaho 6 ku ijana (6%) muri uyu mwaka wa 2019.

Ariko ibyo cyabitangaje mbere yuko Amerika ifata indi ngamba yo gukaza ibihano kuri Irani: gukuraho ugusonerwa Ubushinwa, Ubuhinde, Ubuyapani, Koreya y’Epfo na Turukiya, byose uko ari bitanu byari byarakomeje kugira bigura ibikomoka kuri peteroli bivuye muri Irani.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, Irani yatangaje ko yahagaritse ibintu bibiri yari yiyemeje muri ayo masezerano. Ndetse ivuga ko izongera ibikorwa byo kwikungahazaho ubutare bwa uranium niramuka itarinzwe ubukana bw’ibyo bihano mu gihe kitarenze iminsi 60.

Abategetsi b’ibihugu by’i Burayi bashyize umukono kuri ayo masezerano ya nikleyeri na Irani bavuze ko bakiyakurikiza, ariko bavuga ko “bamaganye ibikangisho ibyo ari byo byose” bya Irani byo kubuza ko ayo masezerano ahirima.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 13/05/2019
  • Hashize 5 years