Perezida Rohani yarahiye ko atazigera ashyikirana n’umwanzi w’igihugu cye Amerika

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Irani, Hassan Rohani,yarahiye ko adateze kwiyunga n’umwanzi we Amerika igihe cyose ibihano yashyiriweho bizaba bitarakurwaho anashinja Amerika kuba umuterabwoba utagira impuhwe mu bukungu.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri,mu ijambo yavugiye imbere y’inama rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye, iteraniye ku kicaro cyawo gikuru i New York.

Perezida Rohani yemeza ko Irani yabashije kwihagararaho kugeza ubu ku ishyano rikomeye ry’iterabwoba ry’ubukungu.

Yabwiye abayobozi bari bateraniye muri iyo nama ko atakwiyunga agishyirwaho agahato nk’uko Radio rferl.org yabitandaje.

Ati”Igisubizo ku biganiro by’agahato ni ’oya’ “.

Yongeraho ati “Abayobozi ba Irani ntabwo bashyikirana n’abantu bavuze ko bashyira mu bikorwa ibihano bikomeye byo mu mateka”.

Yavuze kandi ko Irani yarinze uburenganzira bwayo n’iterambere muri siyansi n’ikoranabuhanga mu gihe Amerika yashyize imbaraga nyinshi mu gukumira Irani kutagira ijambo mu bukungu mpuzamahanga.

Ni mu gihe kandi Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, bagerageje guhuza Perezida Rohani na Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika iruhande rw’inama rusange ya LONI ariko byarabananiye.

Mu ijambo rye, Perezida Rohani yababwiye ko “kwifotoza biza nyuma y’imishyikirano. Ntabwo ari byo biyibanziriza.”

Yasabye Leta zunze ubumwe z’Amerika kubanza kugaruka mu masezerano yo mu 2015 niba ishaka koko imishyikirano.

Perezida Trump yasohoye igihugu cye muri aya masezerano mu mwaka ushize. Amasezerano ateganya ko Irani ihagarika umugambi wayo wo gukora intwaro kirimbuzi (bombe atomique), nayo igakurirwaho ibihano byose yafatiwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/09/2019
  • Hashize 5 years