Perezida Rodrigo yatutse Obama aramwandagaza

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years

Perezida wa Philippines Rodrigo Duterte yatutse mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, amwita ‘inyana y’(,,,,,) nyuma y’uko nawe anenze gahunda ye yo kwica abakekwaho gucuruza ibiyobwenge.

Kuva Duterte yajya ku butegetsi muri Kamena, yahise ahiga bukware abacuruza ibiyobwenge. Mu mezi atatu gusa abantu 2400 bamaze kwicwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Kuri uyu wa mbere uyu mugabo yikomye bikomeye Obama n’abandi bamaganye ubwo bwicanyi, ababwira ko abafite ububasha bwo kugira icyo bamuvugaho ari abaturage b’igihugu ayoboye gusa.

Yongeyeho ko Obama akwiye kumwubaha akareka kumubaza byinshi kuri ubwo bwicanyi. Ati”Kandi iyo nyana [***], ndaza kuyihanangiriza.

Yakomeje agira ati” Ese ubundi we ni inde wo guhangana nanjye? N’ikimenyimenyi Amerika nayo ifite byinshi ibazwa. Buri muntu afite amaraso menshi ku biganza bye.”

Uyu mugabo yavuze ko buri muntu wese ugaragayeho kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge azajya yicwa nta kabuza. Yemeye gukingira ikibaba abapolisi bazakora ako ‘kazi’.

Abantu 900 baguye mu bitero bya polisi naho abandi bapfira mu iperereza. Duterte yavuze ko n’abasigaye bacuruza ibiyobyabwenge iminsi yabo ibaze.

Ati” Abacuruza ibiyobyabwenge bazicwa kugeza ku wa nyuma. Tuzakomeza kubica kugeza bazimye burundu.”

Uyu mugabo kandi yari aherutse no kwibasira Loni ati”ahubwo ndabona aho bukera tuzava muri Loni, uyu muryango ufite agasuzuguro, ikiruta ni ukuwuvamo.”

Yanditswe na Sarongo/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/09/2016
  • Hashize 8 years