Perezida Paul Kagame yavuze ko mu minsi iri imbere hashobora kuzakorwa umuhango wo Kwita Izina abana b’Intare

  • admin
  • 03/09/2016
  • Hashize 8 years


Perezida Paul Kagame yavuze ko mu minsi iri imbere hashobora kuzakorwa umuhango wo Kwita Izina abana b’Intare

Mu muhango wo Kwita Izina abana 22 b’Ingagi wabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yavuze ko muri icyo gikorwa aba atari ukwita amazina gusa, harimo no kuzirikana ku gufata neza umurage w’u Rwanda, harimo ingagi, izindi nyamaswa, amashyamba n’ibindi.

Ati “Iyo bifashwe neza, iyo bifite ubuzima bwiza n’Abanyarwanda nabo babaho neza. Ndetse mu kanya kashize, Gatare Francis wa RDB yari amaze kutubwira n’ibindi tugenda dusubiza ho, byahozeho ariko biza kurimbuka nk’uko n’ubuzima bw’abantu twageze igihe burimbuka.’’

“Ariko gusubizaho Intare muri Pariki y’Akagera, nategereje ko aza kongeraho ko bari hafi kudutumira kujya kwita izina. Mu bihe biri imbere tuzajya kwita Intare amazina. Ubwo nabyo ni indi ntambwe duteye.’’

Perezida Kagame yavuze ko izo nyamaswa zahozeho ariko zikaza gucika, asaba ko byitabwaho kugira ngo birusheho gutanga inyungu.

Ati “Ibi byose rero nabyo byari biriho byaje gucika. Gufata neza ibikiriho kugira ngo bibashe kubaho, bitere imbere ndetse bitubuke, ibi byose ni inshingano itari iya leta gusa, ahubwo ya buri munyarwanda wese, kuko tuba twifuza ko buri munyarwanda wese agira inyungu, ariko mu kugira iyo nyungu agomba kugira n’uruhare mu bikorwa bituma iyo nyungu iboneka.’’

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango yibukije akamaro ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange, kuko iyo bifashwe neza bituma n’ubuzima bwa muntu bumererwa neza.

Yibukije ko kubungabunga ibidukikije bifitanye isano n’ibindi byinshi bidasigana.

Ati “Ntabwo hari ugutoranya hagati y’iterambere ry’ubukungu no kurinda ibidukikije no kugira ngo abantu babeho neza. Ntabwo utoranya kimwe ngo ikindi ugisige kuko ntabwo bigongana ahubwo biruzuzanya.”

Abitabiriye umuhango wo kwita izina ngo bakwiye kwibuka ko hari n’izindi nshingano basabwa kubahiriza.

Ati “Duhurira mu cyatuzanye hano uyu munsi muri uyu muhango ntabwo ari ukwita izina gusa, harimo no kwibuka ibyo byose kugira ngo amajyambere yacu ashingire ku kwifata neza. Gufata neza iby’u Rwanda byose birimo umurage w’u Rwanda harimo ingagi, izindi nyamaswa, harimo amashyamba, harimo ibintu byinshi. Iyo bifashwe neza iyo bigize ubuzima bwiza Abanyarwanda nabo babaho neza.”

Nyuma y’imyaka igera kuri 15 intare zaracitse mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB hagati mu mwaka wa 2015 cyagejeje mu gihugu intare zirindwi zazanwe nk’impano yaturutse muri Afurika y’Epfo, zirimo eshanu z’ingore.

Izi Ntare zagiye zibyara, abana bazo akaba aribo bagomba guhabwa amazina, ndetse izi nyamaswa ni zimwe mu zitezweho gukomeza kwagura ubukerarugendo bw’u Rwanda, kuko kuva zagezwa muri Pariki y’Akagera, abayisura biyongeraho nibura 23%.

Iyitwa Shema yabyaye abana batatu mu gihe gishize nyuma izindi (Umwari na Kazi) nazo zabyara impanga, ubu muri iyi pariki hari intare 14.

Ubukerarugendo ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amadevize menshi, aho nko mu 2015 bwinjije agera kuri miliyoni $318, ndetse abaturiye ibice nk’ibi bakagerwaho na 5% by’ibyinjizwa n’ubu bukerarugendo.

  • admin
  • 03/09/2016
  • Hashize 8 years