Perezida Paul Kagame yavuze ko atumva impamvu hari bimwe mu bikorwa biba byaremejwe kera ntibishyirwe Mu bikorwa
- 25/03/2016
- Hashize 9 years
Perezida Paul Kagame yavuze ko atumva impamvu hari bimwe mu bikorwa biba byaremejwe kera ntibishyirwe mu bikorwa, hakaba n’ibikorwa ari uko agiye kwerekeza mu gace runaka, bikabona gukemurwa.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yasuraga abaturage b’akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cya Nemba, gihuza abatuye Akarere ka Gakenke, agice kimwe cya Burera na Rulindo.
Ubwo yatangaga ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, yavuze ko umwaka ushize muri Gakenke abafite amashanyarazi bari 0.8% ubu bakaba bageze kuri 15.2% by’abagerwaho n’amashanyarazi.
Nzamwita kandi yashimiye Perezida Kagame uburyo yarangije intambara y’abacengezi, aho bari baragize indiri ubu hakaba hari amahoro asesuye.
Yavuze ko mu byo aka Karere gakeneye harimo imihanda mito ikoze neza ndetse n’ishuri ryigisha ibijyanye n’ubumenyingiro.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari ibigikeneye gukorwa, hari n’ibyakozwe kandi hashingiwe ku byo bifitemo, akavuga ko hari ubwo ibidakorwa bitinzwa n’ibitari ngombwa n’imikorere itari myiza kandi ubundi ibintu byose bihari.
Yagize ati “Nk’urugero mu kanya nabazaga meya, hari ibikorwa byakozwe hano biza kuvamo abantu […], abo bantu bagombaga kwimurwa, bakanishyurwa, ntiyari na menshi, miliyoni 62. Bavanye abantu mu byabo cyane aho amashanyarazi yagombaga kunyura, ariko ntibishyurwa bimara imyaka ine yose. Ariko numvise ko bamenye ko ndi buze hano ayo mafaranga barayazana. Ariko kuba yabonetse ngiye kuza hano ni ukuvuga ko yari anahari. Nizere ko batayazanye yonyine, bazanyeho n’inyungu.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari ibyagezweho nk’aho abamaze kugerwaho n’amashanyarazi ari 15% bavuye kuri 0.8% umwaka ushize, hakiri inzira ndende y’ibyo gukora.
Ati “Turifuza gukora ibishoboka byose bikihuta.”
Yakomeje agira ati “Iby’imihanda nabyo, imihanda mito bavugaga ntabwo numva impamvu yatwara iki gihe cyose, ntabwo mbyumva. Hari ibintu byinshi hano ntashobora kumva, hari n’ibyasezeranyijwe muri 99, bamwe bari hano ngira ngo bari bataravuka, ndabona ivuriro ryo muri Gatonde, ryasezeranyijwe muri 99.”
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima Patrick Ndimubanzi, yasubije ko icyo kibazo cy’ivuriro kizwi kandi kiri gukurikiranwa.
Yagize ati “Turabizi ko hari ivuriro ryemerewe abaturage ba Gatonde, ariko turateganya kuzaryubaka dufatanyije n’akarere.”
Ku kibazo cy’imihanda itubakwa, Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni kugaragaza aho ibyo bikorwa bigeze.
Minisitiri Musoni yagize ati “Hari umuhanda umwe tumaze gukora umuhanda w’ibirometero 30 wa Janja kandi twari twashyizemo miliyari imwe yo gukora imihanda muri Gakenke, turabikora vuba.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko adashobora kwihanganira abadakora ibintu kandi bigaragara ko bishoboka, ati “Imihanda bazajya bakora ari uko ngiye kujya ahantu, ntabwo bishoboka.”
Perezida Kagame yasabye ko bikomeza gukurikiranwa, ku buryo ibigenewe abaturage bigomba kubageraho, kimwe na gahunda zirimo Girinka n’izindi.
Akarere ka Gakenke ni kamwe muri dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba kagizwe n’abaturage basaga ibihumbi 338.
Yanditswe na Ubwandtsi/Muhabura.rw